00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 29 baminuje mu by’umuco no gukemura amakimbirane

Yanditswe na

RNP

Kuya 1 August 2015 saa 08:02
Yasuwe :

Ba Komiseri na ba Ofisiye bakuru bose bagera kuri 29, bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane bigiye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Abo bapolisi bakuru bahawe impamuabumenyi kuri uyu wa gatanu tariki ya 31 Nyakanga 2015, nyuma y’amasomo bari bamazemo umwaka, aho bize n’ibijyanye no kubaka igipolisi cy’umwuga n’ubuyobozi mu bya gipolisi, bahabwaga n’ishuri rikuru ryo mu Bwongereza ryitwa Bramshill College of Policing, ryahoze ryitwa Inernational Academy-Bramshill.

Bize amasomo ajyanye no kuyobora hagamijwe kuzamura igipolisi ku rwego mpuzamahanga no kubashisha ababyize kugira uruhare rugaragara muri iryo zamuka, aho batojwe kuzana impinduka nziza mu kazi ndetse no mu buzima bundi hanze y’akazi.

Abapolisi basoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Mu bahawe impamyabushobozi, harimo CP Cyprian Gatete, Umuyobozi w’inkeragutabara muri Polisi y’u Rwanda, yashyize imbere guha ubumenyi bujyanye n’igihe abapolisi bayo hagamijwe gukora igipolisi kijyanye n’igihe kandi cy’umwuga.

Yagize ati:”Afurika yose izungukira mu bumenyi bwa Polisi y’u Rwanda, kuko ubu ifite intumbero yo gusangiza ubumenyi abapolisi b’umugabane wose, ibi bizajyana no kongera ubushobozi hagamijwe kurwanya ibyaha bikorwa mu buryo bugezweho, tubigaragariza kandi mu buryo abapolisi bacu bitwara mu butumwa bw’amahoro butandukanye barimo.”

Iki ni icyiciro cya kabiri kirangije aya masomo yo ku rwego rwa ‘Masters’ mu gihe mu kwezi gushize, abandi bapolisi bakuru bagera kuri 30 bavuye mu bihugu 8 bya Afurika na bo barangije amasomo nk’aya.

Hagati aho kandi, hari abandi bapolisi 31 bari barangije amasomo ajyanye n’igipolisi cy’umwuga ariko bo bahawe impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), amasomo yatangijwe mu mwaka wa 2007, aho aba mbere barangije mu wa 2011.

Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda bagiranye amasezerano y’uko abapolisi batangira guhabwa amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza mu bya gipolisi, aya masezerano yashimangiye ubufatanye ariko bwari busanzwe na none ku yandi mashami ya Kaminuza nk’Ishuri rikuru ry’uburezi, iry’ikoranabuhanga ndetse n’iry’imbonezamubano.

Ubu bufatanye ahanini bwibandaga ku guhanahana abarimu, abakozi n’abashakashatsi cyane cyane igihe hatangizwaga Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riri i Musanze.

Polisi y’u Rwanda ubu ikaba ifite amashuri 3 ari yo irikuru riri i Musanze(NPC), irito (Police Training School) riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana ndetse n’ikigo cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba kiri i Mayange mu Karere ka Bugesera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages