00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 30 bari mu mahugurwa ajyanye no gutanga serivisi nziza

Yanditswe na

RNP

Kuya 19 January 2015 saa 11:09
Yasuwe :

Abapolisi mirongo itatu (30) bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, mu mashami atandukanye, bari mu mahugurwa ajyanye no kubongerera ubumenyi mu gutanga serivisi nziza.
Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, yafunguwe ku mugaragaro ku itariki 19 Mutarama na Chief Supt. of Police (CSP),Uwimana Safari, Umuyobozi w’ishari rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa, igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Aya mahugurwa ari gutangwa n’abakozi baturutse mu (…)

Abapolisi mirongo itatu (30) bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru, mu mashami atandukanye, bari mu mahugurwa ajyanye no kubongerera ubumenyi mu gutanga serivisi nziza.

Aya mahugurwa azamara iminsi itanu, yafunguwe ku mugaragaro ku itariki 19 Mutarama na Chief Supt. of Police (CSP),Uwimana Safari, Umuyobozi w’ishari rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe amahugurwa, igikorwa cyabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aya mahugurwa ari gutangwa n’abakozi baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA).

CSP Safari yavuze ko aya mahugurwa agamije guha abapolisi ubumenyi bwisumbuyeho mu gutanga serivisi nziza.

Yagize ati ‘’Polisi y’u Rwanda iganwa n’abantu benshi baba bashaka serivisi zitandukanye. Kubera ko n’ubundi mu ntego za Polisi harimo gutanga serivisi nziza, kwongerera ubumenyi abapolisi ni ngombwa kugira ngo barusheho kunoza imikorere yabo.’’

Yavuze ko intego ari uguhugura abapolisi magana abiri na cumi (210) mu gihugu cyose, mu byo bazigishwa hakaba harimo ubusobanuro bwa serivisi nziza, umumaro wayo, uburyo bwiza bwo kuvugana n’abashaka serivisi ,haba mu biro ndetse no kuri telefone, n’uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo by’usaba serivisi.

CSP Safari yabwiye abari mu mahugurwa kuyakurikira neza kugira ngo biyungure ubumenyi buzabashoboza kurushaho gutanga serivisi nziza

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa 19 Mutarama, akazasozwa kuwa 23 Mutarama 2015.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages