Ku cyicyaro gikuru cya Polisi y’igihugu Kacyiru, habereye umuhango wo gutanga ubutumwa ku bapolisi muriSudani i Darfur mu mutwe wa UNAMID hazajya 33, umwe muri mali undi muri Liberia bose hamwe ni 35.
Mu butumwa insipegiteri Mukuru wa Polisi yabagejejeho, yabibukije ko badakwiye kwangiza icyizere bagiriwe cyo kujya guhagararira u Rwanda muri biriya bihugu, abasaba kuzagaragaza indangagaciro z’igihugu, zirimo ubunyangamugayo, kwihesha agaciro, kugaragaza ubushobozi mu kazi bakora. Yakomeje abasaba kwirinda kuba umuzigo w’igihugu ahubwo bakwiye gufatanya muri byose, badakunda kurarikira ibintu.
Yabibukije ko batagomba kwibagirwa gahunda zisanzwe igihugu kiba gifite, harimo gushyigikira ikipe y’umupira w’amaguru (Police FC) kandi bidakuyeho gahunda zisanzwe, avuga ko kwirinda ibisindisha, uburaya no kwicamo ibice bibaha ubushobozi bwo gukorana imbaraga bagaragaza isura y’igihugu neza.
Ati: "Mugomba gukora mwibuka ko muri abapolisi b’igihugu, ko ugiye kugaragaza ishusho y’igihugu."
Yababwiye ko umwaka bamarayo ari muto ku buryo kwifata ku makosa yabagaragaho bishoboka, abasaba ko bakwifunga ubwabo birinda ikosa ryose ryababonekaho, akomeza avuga ko bagomba gutizanya imbaraga mu kurwanya ikibi, nyuma barangiza ubutumwa bakagaruka bakishimana n’imuryango yabo, ariko bakagarukana ishema bashyize iberendera ry’u Rwanda hejuru.
Yongeye gusaba abapolisi b’abakobwa kuzagarukana ishema n’icyubahiro by’umunyarwandakazi w’umutima. Asoza abasaba kuzabana n’abandi bagiye gukorana baturuka mu bihugu bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO