00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 60 mu mpande z’Isi bigiye mu Rwanda amasomo yo gutabara

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 6 December 2015 saa 08:04
Yasuwe :

Abapolisi 60 baturutse mu bihugu umunani bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni basoje amahugurwa y’ibyumweru bibiri mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Aba bapolisi baturutse mu bihugu birimo igihugu cya Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudani, Uganda, Danemark, ibirwa bya Comore n’u Rwanda rwayakiriye, bahawe ubumenyi bubategura gukora neza akazi mu gihe bazaba bari mu butumwa nk’uko tubikesha polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’igihugu wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda, yabashimiye uko bitwaye mu gukurikirana amaso ku buryo ubumenyi bahavanye buzabagirira akamaro ibihugu byabo n’Isi yose muri rusange. Yabasabye kandi gushyira mu bikorwa ibyo bakuye muri aya masomo uko bikwiye.

Marizamunda yashimiye ishuri rya Polisi i Gishari uburyo ryafashije mu migendekere myiza y’aya mahugurwa kuva atangiye kugeza ku musozo.

Aya mahugurwa, yateguwe n’Umutwe wa Polisi wo mu karere k’i Burasirazuba bwa Afurika, ushinzwe gutabara aho rukomeye (EASF).

Polisi y’ u Rwanda yafashe ingamba zo kongerera ubumenyi Abapolisi kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’ umutekano bigenda bihindura isura.

Abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bategurwa neza, aho bahabwa ubumenyi bubafasha kuzuza neza inshingano zabo hirya no hino mu butumwa bw’amahoro.

Abasoje amahugurwa bashyikirizwa impamya bushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages