00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 68 basoje amahugurwa mu by’Iperereza rigamije ubutabera

Yanditswe na

RNP

Kuya 6 June 2015 saa 12:10
Yasuwe :

Abapolisi 68 barimo 50 basanzwe ari Abagenzacyaha n’abandi 18 barimo abayobozi ba sitasiyo za Polisi mu Mujyi wa Kigali no mu yandi mashami atandukanye ya Polisi, basoje amahugurwa mu by’Iperereza rigamije guha ubutabera Abaturarwanda.

Yasojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Abapolisi, CP Cyprien Gatete, akaba yari hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo Umuyobozi w’Ishami ryayo ry’Ubugenzacyaha ACP Theos Badege.

Mu byo bigishijwe harimo uburyo bwo kuzitira no kurinda ahabereye icyaha kugirango hatangira umuntu utabyemerewe uhinjira akaba yakwangiza ibimwenyetso byacyo, gukusanya ibimenyetso byacyo, no gukora iperereza ku cyaha cyakozwe kugeza igihe dosiye igerejwe mu bushinjacyaha.

Abapolisi basoje amahugurwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda

Bigishijwe kandi uburyo bwo kubaza abakekwaho gukora icyaha, imifungire n’uburenganzira bw’ukurikiranyweho gukora icyaha, imikoranire hagati y’abagenzacyaha n’izindi nzego zifite ubutabera mu nshingano, imbogamizi abagenzacyaha bahura na zo mu gihe bakora iperereza n’uburyo bazikemura.

Bariya 18 bayitabiriye kuva ku itariki 4 Kamena, bakaba bariyongeraga kuri bariya bagenzacyaha 50 kugirango bahugurirwe hamwe na bo, dore ko imirimo y’abo ifite aho ihurira n’inshingano z’abo bagenzacyaha.

Ayo mahugurwa yasojwe abayakoze bakora umwitozo wo kwimenyereza gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

CP Gatete yabwiye abayashoje kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse no kuzabusangiza bagenzi babo bakorana.

ACP Badege yasobanuye ko aya mahugurwa ari mu byo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere hagamijwe kongerera ubumenyi abapolisi mu ngeri zitandukanye bubashoboza kurushaho kuba abanyamwuga, bityo bashobore gusohoza inshingano zabo neza.

Abapolisi 68 barimo 50 b’abagenzacyaha bakorera ahantu hatandukanye mu gihugu n’abandi 18 barimo abayobozi ba sitasiyo za Polisi zo mu Mujyi wa Kigali, abakora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imicungire y’ibikoresho, abakora imirimo yo gupima ibimenyetso by’icyaha, n’abakora muri serivisi z’ubuvuzi, ku itariki 5 Kamena, bashoje amahugurwa ajyanye no gufatanya mu gukora iperereza hagamijwe guha ubutabera Abaturarwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages