Iri tsinda rigizwe n’abagabo 130 n’abagore 10 rigiye gusimbura irindi naryo ryasojwe ubutumwa ryakoreraga mu Murwa Mukuru, Bangui, aho rizaba rifite inshingano zo kurinda abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye n’aba Repubulika ya Centrafrique.
Umuyobozi w’iri tsinda, CSP Valens Muhabwa, yavuze ko itsinda ayoboye rifite ubumenyi buhagije buzarifasha gusohoza neza ubutumwa ndetse no kurinda isura y’igihugu.
Ati “Itsinda nyoboye rifite ubumenyi butandukanye bushingiye mu kubahiriza umutekano no kugarura umutekano aho wahungabanye, ryarize bihagije, rifite amahugurwa ahagije ku buryo twizera tudashidikanye ko inshingano twahawe zo kugaragaza uruhare rwacu dukorera munsi y’ubuyobozi bw’Umuryango w’Abibumbye tuzahagararira igihugu cyacu neza kandi dufite icyizere gikomeye.”
CSP Muhabwa yongeyeho ko n’ubwo bafite inshingano zo kurinda abayobozi batazibagirwa n’abaturage.
Ati “Iyo nshingano yo kurinda abayobozi twebwe niyo twibandaho cyane ariko tutibagiwe n’abaturage kuko umuturage ni we wa mbere ukwiye kurindirwa umutekano.”
Aba bapolisi boherejwe bagiye gusimbura abandi 140 bari bamaze umwaka muri iki gihugu bafasha mu bikorwa byo gucunga umutekano no kugarura amahoro.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique guhera mu 2014. Kugeza ubu rufiteyo abagera kuri 420.



















TANGA IGITEKEREZO