Babisikanye n’abandi 140 bahagurutse mu gitondo cyo ku wa 16 Mutarama bajya gukomeza inshingano aba bari bafite zo kurinda abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye n’aba Repubulika ya Centrafrique.
Umyobozi w’iri tsinda, SP Binombe Mwiseneza Dieudonné, yavuze ko ubutumwa bavuyemo bwagenze neza ndetse biteguye gusangiza bagenzi babo amasomo babukuyemo.
Ati “Icya mbere twishimiye ko tugeze iwacu amahoro akazi kagenze neza kandi uko twagiye turi 140 niko tugarutse mbese twishimiye kuba tugarutse mu rugo gufatanya na bagenzi bacu kugira ngo twongere dukomeze akazi ndetse tunabasangize ubumenyi twakoze.”
SP Binombe yongeyeho ko mu gihe cy’umwaka bamaze muri Centrafrique hari byinshi bigiye ku zindi nzego z’umutekano bakoranaga bya hafi mu bikorwa byo kugarura amahoro muri iki gihugu.
Polisi y’u Rwanda isanzwe ifasha mu bikorwa byo kugarura amahoro aho ifite abapolisi muri Centrafrique na Sudani y’Epfo.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Centrafrique guhera mu mwaka wa 2014. Kugeza ubu hariyo abagera kuri 420.



















TANGA IGITEKEREZO