00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’ u Rwanda 140 boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 December 2017 saa 07:47
Yasuwe :

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yohereje itsinda ry’abapolisi 140 muri Centrafrique, bakaba basimbuyeyo bagenzi babo; iri tsinda rikaba risa n’irisoje abapolisi b’u Rwanda basimbuye bagenzi babo mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka.

Itsinda ry’aboherejwe riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Hatari, rishinzwe kurinda umutekano w’abayobozi bo muri iki gihugu (Protection and Support Unit -PSU) rikaba risimbuye irindi ryari riyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga.

Iki gikorwa cyo kohereza, kwakira no gusezera abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga ubutumwa b’amahoro muri Centrafrique, cyayobowe na Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana, akaba yasabye abagiye gukorana umurava, anifuriza ikaze abagarutse mu rwababyaye.

Mu kwakira abari batahutse yavuze ati ”Polisi y’u Rwanda irabashimira uko mwakoze akazi kanyu kandi kacu mu gihe cy’umwaka mumaze mutari kumwe n’imiryango yanyu, ariko mumenye ko akazi gakomeje kuko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira icyateza abanyarwanda imbere.”

ACP Rugwizangoga yavuze ko icyatumye basoza inshingano zabo neza aho bari, ari ikinyabupfura, gukorera hamwe n’ubunyamwuga buranga Polisi y’u Rwanda, ibi bikaba byaranabahesheje imidari mu ruhando rw’amahanga.

Kuri iyi ngingo yagize ati “Aho twari turi, twahagarariye igihugu cyacu neza kuko twacunze umutekano w’abanyacyubahiro batandukanye baba abo mu gihugu n’ab’umuryango w’abibumbye no guherekeza amafaranga avuye kuri Banki Nkuru y’igihugu no kuyageza ku bigo bitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Twishimiye ko tugarutse mu rugo amahoro, kandi turangije akazi igihugu cyadutumye neza,bikaba byaraduhesheje ishema mu ruhando mpuzamahanga kuko twashimiwe ikinyabupfura, ubwitonzi, ubunyamwuga n’umurava byaturanze bigaragazwa n’imidari batwambitse.”

Yavuze kandi ko muri Centrafrique aho bari, bakoze akabo kabo neza nubwo hafi ya buri muturage aba yitwaje intwaro, ariko ibyo bakaba bari babyiteguye kuko babyigishijwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, bakaba bari bafite amabwirizwa bahawe na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

Abapolisi boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique
Aboherejwe bari basimbuyeyo bagenzi babo bamazeyo umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages