Iri tsinda ry’Abapolisi riyobowe na SSP Jeannette Masozera, rizamara umwaka umwe muri iki gihugu. Mbere yo guhaguruka abagize iri tsinda bose babanje gupimwa icyorezo cya Covid-19, ndetse bamara iminsi 14 baba ahantu hamwe bonyine.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye aba bapolisi bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kuzarangwa n’indangagaciro z’u Rwanda, kubahana ndetse no kuzakora neza akazi bazaba bashinzwe kandi kinyamwuga.
Aba bapolisi bagiye gusimbura abamazeyo umwaka umwe urenga nabo bari bugere i Kigali bavuye muri Sudani y’Epfo uyu munsi bayobowe na SSP Jackline Urujeni.
Muri ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro, Abapolisi b’u Rwanda baba bafite inshingano zirimo kurinda abayobozi bakuru, guhosha imvururu mu baturage, kurinda abakuwe mu byabo kubera umutekano muke, kurinda ibikorwaremezo by’ingenzi byo muri iki gihugu, gukora amarondo no guherekeza abayobozi n’indi mirimo itandukanye.
U Rwanda rufite amatsinda atatu muri Sudani y’Epfo, agizwe n’abapolisi 560, muri bo harimo amatsinda abiri agizwe n’abapolisi 160



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!