00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 April 2017 saa 07:29
Yasuwe :

Itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo.

Iri tsinda ryagiye mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata risanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo mu gace ka Malakal; aya matsinda uko ari abiri akaba agizwe n’abapolisi 400 bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.

Umunsi umwe mbere y’uko bajya mu butumwa bw’amahoro, aba bapolisi bari bahawe impanuro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana zo gukora no kwitwara neza mu kazi.

IGP Gasana yabasobanuriye neza inshingano zibajyanye, ababwira ko nta rujijo rurimo ndetse abasaba kuzarangwa n’ubunyamwuga n’indangagaciro z’igihugu n’iza Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje kandi abasaba kuzaba ba Ambasaderi beza b’igihugu cyabo mu kazi boherejwemo. Ikindi yabasabye ni ugufashanya mu kazi, buri wese akaba afite inshingano zo kurinda ubuzima bwa mugenzi we, abasaba kuzahuriza hamwe ibikorwa ndetse bakajya banatanga amakuru y’akazi ku nzego zibakuriye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko aba bapolisi bigishijwe ku buryo buhagije. Ati “Hari icyizere ko bazuzuza neza inshingano zabo nk’uko n’abandi basanzwe bitwara neza. Bahawe amahugurwa yihariye, batojwe imyitwarire myiza mu kazi, ubunyamwuga ndetse no kwihesha agaciro mu byo bakora byose. Ni umuco rero basanganywe kandi turizera ko bazatanga umusaruro ushimishije”.

Aba bapolisi bazaba bashinzwe kurinda abaturage icyabahungabanya icyo aricyo cyose, guhosha imyigaragambyo,kurinda ibikoresho by’umuryango w’Abibumbye n’abakozi bawo no gufasha mu bikorwa by’ubutabazi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko kugeza ubu u Rwanda rufite amatsinda atandatu y’abapolisi mu bihugu bitandukanye; harimo amatsinda atatu muri Centrafrique, itsinda rimwe muri Haiti ndetse n’andi abiri twavuze ari muri Sudani y’Epfo.

Ubu u Rwanda rufite abapolisi bose hamwe 1200 bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bitandukanye byavuzwe hejuru harimo abari mu matsinda manini y’abapolisi (FPUs) ndetse n’abandi bakora mu bijyanye n’ubujyanama, no guhugura inzego z’umutekano mu bihugu barimo.

Kuba amahanga n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bafitiye icyizere abapolisi b’u Rwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ndetse n’umubare wabo ukaba ukomeje kwiyongera, biterwa no gukora neza akazi, imyitwarire myiza, gufasha abaturage bo muri ibyo bihugu, ubunyamwuga mu kazi bashinzwe hakiyongeraho no kuba ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bubahora hafi ndetse bukanabagira inama yo kuzuza neza inshingano bahawe.

Itsinda ryagiye riyobowe na ACP Bosco Rangira, ryasezeweho n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi muri Polisi y’u Rwanda, CP Joseph Mugisha, aho yari ahagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, ku kibuga cy’indege ari kumwe kandi n’abandi bayobozi bayobora amashami atandukanye muri Polisi y’u Rwanda.

Itsinda ry'abapolisi ryerekeje mu butumwa bw'amahoro kuri uyu wa Kabiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages