00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi b’u Rwanda basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi no guhangana n’ibyihebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2026 saa 12:36
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasoje amahugurwa yari agamije kongerera abapolisi ubushobozi mu kurinda abanyacyubahiro, kurwanya iterabwoba mu mijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze mu baturage.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Kane, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umutwe udasanzwe mu nzego z’umutekano za Qatar uzwi nka Lekhwiya. Yitabiriwe n’abapolisi 209.

Yamaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Muri ayo mahugurwa, abapolisi bayitabiriye bahawe ubumenyi n’ubushobozi bushya buzabafasha mu kunoza inshingano zabo zo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, ndetse no guhangana n’ibikorwa bishobora guhungabanya ituze rusange.

Amahugurwa yibanze ku ngingo zirimo uburyo bwo kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba bikorerwa mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze mu gihe habaye ibibazo by’umutekano.

Mu gusoza aya mahugurwa, CP Vincent Sano yashimiye uruhare rw’abayateguye n’abayitabiriye, agaragaza ko kongera ubushobozi bw’abapolisi ari ingenzi mu guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano.

Polisi y’u Rwanda ikomeje kongera ubumenyi bw’abapolisi binyuze mu mahugurwa atandukanye agamije kubongerera ubushobozi mu kurinda umutekano w’igihugu no guhangana n’ibikorwa bishobora kuwuhungabanya.

Mu mahugurwa aba bapolisi bahawe harimo ajyanye no kurinda abayobozi
Aya mahugurwa yamaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange
Bigishijwe uburyo bwo kurwanya iterabwoba mu mijyi
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasoje aya mahugurwa
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umutwe udasanzwe mu nzego z’umutekano za Qatar uzwi nka Lekhwiya
, CP Vincent Sano yashimye uruhare rw’abayateguye n’abayitabiriye
Abapolisi 209 b’u Rwanda basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi no guhangana n’ibyihebe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages