Iri tsinda ry’abapolisi ryari riyobowe na CSP Francis Muheto rigeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ryakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, CP Emmanuel Butera, wabashimiye ubwitange, ikinyabupfura n’ubunyamwuga byabaranze. Bakaba bahageze nyuma y’amasaha macye bagenzi babo bagiye kubasimbura.
CSP Muheto yavuze ko n’ubwo hari ibibazo bahuriyeyo nabyo, “ bari biteguye bihagije ku buryo barangije akazi kabo kabajyanye neza.”
Yavuze ati “Twishimye ko tugarutse amahoro, tugarukanye ishema kuko akazi igihugu cyadutumye ko kubungabunga amahoro y’abanyasudani y’Epfo bari mu makimbirane tugasoje neza.”
Aba bapolisi bari bafite icyicaro mu Mujyi wa Malakal, aho bari bafite inshingano zo kurinda abaturage bakuwe mu byabo n’intambara bagahungira imbere mu gihugu, izi zikaba ari nazo nshingano z’ababasimbuye.
CSP Muheto yakomeje avuga ati “Mu butumwa bwo kubungabunga amahoro tuba dukorana n’abapolisi bavuye mu bihugu bitandukanye, twese tuba dufite inshingano yo kurinda no kubungabunga amahoro y’abanyagihugu. Dukorera hamwe, ariko twe nk’abanyarwanda tugaharanira kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda, ikinyabupfura, ubunyamwuga no kubaha.”
Mu masaha ya mu gitondo, irindi tsinda ry’abapolisi ryagiye gusimbura aba bahagurutse riyobowe na CSP Charles Butera akungirizwa na SSP Victor Rubamba ari nawe bahagurukanye i Kigali, mbere y’uko bahaguruka SSP Rubamba akaba yavuze ko “ ubu butumwa bwo kubungabunga amahoro tugiyemo twabwiteguye neza, kandi twiteguye kuzakomeza kubakira kubyo bagenzi bacu dusimbuye ndetse n’abababanjirije bakoze.”
Yakomeje avuga ati “Iri tsinda ry’abapolisi rigizwe n’abagabo n’abagore kandi bose biteguye kuzuza neza inshingano zabo. Ubu muri Polisi y’u Rwanda nta kazi k’abagabo cyangwa ak’abagore gusa, kuko byagaragaye ko abagore nabo bashobora gukora ibyo abagabo bashobora gukora.”
Yavuze kandi ati “Tugiye nk’abanyarwanda, tuzaharanira guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu cyacu, duharanira kurangwa n’ikinyabupfura no gukorera hamwe, dore ko ari ngombwa ngo dusohoze neza inshingano zitujyanye.”



















TANGA IGITEKEREZO