00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi barasabwa kwamagana no guca ukubiri na ruswa

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 5 January 2014 saa 09:23
Yasuwe :

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yasuraga abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali n’abo mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, mu gushima imikorere myiza yabaranze mu mwaka ushize wa 2013, yabibukije ko mu mwaka wa 2014 bagomba kwitandukanya no kwamaganira kure ingeso mbi ya ruswa, kuko idahesha agaciro Polisi ndetse n’abapolisi ubwabo.
Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, ku itariki ya 4 Mutarama 2014, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP (…)

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yasuraga abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali n’abo mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba, mu gushima imikorere myiza yabaranze mu mwaka ushize wa 2013, yabibukije ko mu mwaka wa 2014 bagomba kwitandukanya no kwamaganira kure ingeso mbi ya ruswa, kuko idahesha agaciro Polisi ndetse n’abapolisi ubwabo.

Nk’uko tubikesha Polisi y’igihugu, ku itariki ya 4 Mutarama 2014, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yatangiye gahunda yo gusura abapolisi hirya no hino mu gihugu, akaba yarahereye mu turere tugize Umujyi wa Kigali, anasura n’abo mu karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba.

Mu ruzinduko rwe IGP Emmanuel K. Gasana yashimye abapolisi ko bakoze neza akazi kabo mu mwaka ushize wa 2013, ariko kandi abashishikariza gukomeza kwitwara neza mu kazi kabo muri yu mwaka wa 2014, barangwa n’ubunyamwuga, hagamijwe gukomeza kurushaho kubungabunga umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Abapolisi basuwe babanje kugezwaho ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bwifuriza Ingabo na Polisi by’u Rwanda Noheli nziza n’umwaka mushya wa 2014, bukaba bunashimira izo nzego zombi umwete n’umurava zagaragaje mu kazi kazo umwaka ushize.

IGP Emmanuel K. Gasana yibukije abapolisi ko gukora akazi kabo neza mu mwaka ushize byatumye ibyaha bigabanyuka ku buryo bugaragara, abasaba gukomeza kwitanga bagakora neza kurushaho, kuko ihame ryo kubumbatira umutekano ari uguhozaho.

Kugira ngo abapolisi barusheho gukomeza kunoza umwuga wabo, hari ingamba zafashwe zirimo gukomeza guha amahugurwa anyuranye abapolisi, gukomeza ubufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira ibyaha “Community policing”, no gukomeza ubufatanye ku rwego mpuzamahanga, haba mu gufasha ibindi bihugu mu bijyanye n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse no gufatanya na Polisi mpuzamahanga “interpol “ n’imiryango ihuza za polisi z’ibihugu nka EAPCCO n’indi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gushaka no gushyira mu bikorwa icyatuma imibereho myiza y’abapolisi ikomeza kuba myiza. Hazanakomeza kandi ugukorana n’ibitangazamakuru bitandukanye, hagamijwe kugaragariza abaturage ishyirwa mu bikorwa by’inshingano za Polisi y’u Rwanda.

Ku kibazo kijyanye no gukumira no kurwanya ruswa, IGP Emmanuel K. Gasana yasabye abapolisi kwitandukanya no kwamaganira kure ingeso mbi ya ruswa, kuko idahesha agaciro Polisi ndetse n’abapolisi ubwabo. Yabasabye kandi kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo urwego rw’umutekano rukomeze kuzuza neza inshingano zarwo.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, mu mwaka ushize, Polisi y’Igihugu yashyize ku karubanda abapolisi 34 bakurikiranweho kugira uruhare mu kurya ruswa, muri bo 6 bari abapolisi bakuru. Abo bose bafashwe mu gihe cy’amezi ane gusa, ruswa basabye ndetse banafatiwemo iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1000 na Miliyoni. Kanda aha usome inkuru bijyanye.

IGP Emmanuel K. Gasana asura abapolisi mu karere ka Gasabo
Bamwe mu bapolisi bafatiwe icyaha cya ruswa mu mwaka wa 2013

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages