Aya mahugurwa y’ibyumweru 11 agenewe ba Su-Ofisiye akaba ari ayo kubongerera ubumenyi mu mirimo itandukanye ya gipolisi.
Muri yo harimo, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze mu baturage, imiyoborere n’imicungire y’abakozi cyane cyane abapolisi, amategeko y’umuhanda n’imikoreshereze yawo, uburere mboneragihugu, imyitozo y’urugamba n’ibindi bitandukanye.
Ayobora umuhango wo gusoza ku mugaragaro ayo mahugurwa, Umuyobozi w’iri shuri rya Gishari, CP Vianney Nshimiyimana, yavuze ko amahugurwa ari kimwe mu byo Polisi y’u Rwanda iha agaciro kugira ngo ikore kinyamwuga kandi itange serivisi inoze.
CP Nshimiyimana yagize ati “Guteza imbere amahugurwa n’ubumenyi ni ibintu bikomeza, iyi si inshuro ya nyuma; kugira ngo inshingano za Polisi zigerweho, abapolisi bagomba guhora bahugurwa kandi bongererwa ubumenyi.”
Yongeyeho ati “Intego ya Polisi y’u Rwanda ni ukugira abaturage batekanye mu gihugu cyabo kandi babigizemo uruhare, amahugurwa nk’aya agomba kubaho kugira ngo umupolisi wese azagere kuri iriya ntego kandi mu buryo burambye. Polisi n’abanyarwanda babategerejeho kuba umusemburo wo kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.”
Amahugurwa ni imwe mu nkingi z’ibanze za Polisi y’u Rwanda, biciye mu mashuri yayo arimo iri rya Gishari, irikuru riri i Musanze (National Police College) ndetse n’iriri i Mayange mu Karere ka Bugesera, Counter-Terrorism Training Centre (CTTC).



















TANGA IGITEKEREZO