00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi 198 barimo abato n’abakuru birukanywe burundu muri polisi y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 February 2017 saa 07:36
Yasuwe :

Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye 66, abo ku rwa sous-officier 65 n’abo ku rwego rwa constable(abapolisi bato) 132 birukanywe burundu kubera amakosa y’imyitwarire mu kazi.

Aba bapolisi birukanywe n’iteka rya Perezida n’irya Minisitiri yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 3 Gashyantare 2017, iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Iteka rya Perezida ryirukanye abapolisi bakuru (Ofisiye) barimo umwe wo ku rwego rwa Superintendent of Police (SP), bane bo ku rwego rwa Chief Inspector of Police (CIP), 23 bo ku rwego rwa Inspector of Police (IP) na 38 bo ku rwego rwa Assistant Inspector of Police (AIP).

Iteka rya Minisitiri ryagennye ko hirukanwa burundu ba Su-Ofisiye 65 na ba Police Constables 67 muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa yo mu kazi.

Polisi y’u Rwanda yashinzwe mu 2000, itangira kohereza abapolisi bayo mu bikorwa byo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano ku Isi mu mwaka wa 2005.

Uyu munsi abapolisi bose b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi bagera kuri 925, bakaba bari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique, Haiti, Darfur, Sudan y’Amajyepfo, Côte d’Ivoire, Liberia, no mu gace ka Abey.

Mu mwaka ushize abapolisi bagera kuri 22 birukanywe mu kazi bazira ibyaha birimo ruswa itangwa n’abakoresha umuhanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages