00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro bashimiwe akazi keza bakoze

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 February 2015 saa 06:25
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi cumi n’umwe bari bavuye mu butumwa bw’amahoro bari bamazemo umwaka umwe mu gihugu cya Cote d’ Ivoire, akazi keza bakoze.

Ubutumwa bw’amahoro bavuyemo muri Cote d’Ivoire buzwi ku izina rya United Nations Operation in Ivory Coast (UNOCI) .

Cote d’Ivoire ni kimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Ubwo yabakiraga ku ya 12 Gashyantare, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, kiri ku Kacyiru, IGP Gasana , yabifurije ikaze mu rwababyaye, kandi ababwira ibyo Polisi yagezeho mu gihe bari mu butumwa bw’amahoro.

Bashimiwe uburyo bahagarariye u Rwanda neza

Yagize ati "Mwahagarariye igihugu neza kandi mwagihesheje ishema".
Yababwiye gukomeza kurangwa n’imyitwarire mwiza kandi bagasangiza bagenzi babo bazaba bakorana ubumenyi bungutse.

Mu byo bakoze harimo amahugurwa ku ihohotera rishingiye ku gitsina, ubugenzuzi n’ubujyanama mu bintu bitandukanye.

Biteganyijwe ko abandi bapolisi b’u Rwanda 31, na bo bazerekeza mu minsi ya vuba mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Cote d’ Ivoire, Haiti na Centrafrique.

Kugeza ubu, u Rwanda rufite abapolisi magana atanu na mirongo cyenda n’umunane, mu butumwa bw’amahoro muri Haiti, Cote d’ Ivoire, Sudan y’Epfo, Liberia, Darfur, Centrafrique, Mali na Abyei.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages