00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarangije amashuri yisumbuye bashyiriweho amahugurwa y’itangazamakuru rya Televiziyo

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 29 October 2014 saa 10:08
Yasuwe :

Ikigo cy’inzobere mu by’imikorere ya Televiziyo, Big Concept Management gikomeje gahunda y’amahugurwa ku bantu bifuza kuba abanyamakuru ba Televiziyo mu buryo bw’umwuga by’umwihariko hakaba hanatekerejwe ku banyeshuri barangije ay’isumbuye.
Amakuru atangazwa n’iki kigo avuga ko abifuza kuba abanyamakuru kuri Televiziyo bakaba inzobere mu buryo bwa kinyamwuga ko bashyiriweho amahugurwa azatuma bahagarara bemye ku isoko ry’uwo murimo bakaba banabasha guhangana mu ruhando mpuzamahanga.
Paul (…)

Paul Mugisha ushinzwe itangazamakuru muri Big Concept Management Limited yatangarije IGIHE ko abifuza kudacikanwa n’aya mahirwe bari kwiyandikishiriza mu Mujyi wa Kigali mu nyubako ya Ndamage, igorofa rya 4 umuryango wa mbere.

Igiciro cyo kwiyandikisha akaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Rwf) yishyurirwa aho bandikira cyangwa agatangwa kuri konti numero 0100133811601801 ya Big Concept Management Ltd ihereyeye muri ECOBANK Rwanda.

Usibye kwiyandikisha, ikiguzi cyo kwitabira aya mahugurwa ni amafaranga ibihumbi magana abiri y’u Rwanda (200,000 Rwf) ku muntu wishyuye mu bice n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000rwf) ku wifuza kwishyuriza hamwe.

By’umwihariko Big Concept Management yazirikanye abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye. Hari amahugurwa y’ibanze abateganyirijwe kugira ngo bagire ubumenyi bw’ibanze muri uyu mwuga. Aya masomo azajya atangwa mu gitondo , amafaranga y’ishuri ku banyeshuri ni ibihumbi makumyabiri mu gihe cy’ibyumweru bibiri(20,000frw).

Kwiyandikisha muri aya mahugurwa y’amezi atatu birakomeje kugeza ku itariki 30 Ukwakira 2014. Amasomo nyir’izina azatangira ku itariki 3 Ugushyingo 2014.

Ku bifuza ibindi bisobanuro birambuye kuri aya mahugurwa bahamagara kuri 0789231262 www.bigconceptltd.com

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages