Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo yatangizaga icyiciro cya karindwi cy’itorero ry’Inkomezabigwi. Rizamara iminsi itatu aho kumara iminsi 10 nk’uko byari bisanzwe.
Iyi komisiyo itangaza ko buri mwaka hakoreshwaga ingengo y’imari ya miliyari 1.5Frw akoreshwa mu gutunga aba banyeshuri bari mu itorero.
Mu minsi icumu bamaraga mu itorero bakoraga imyitozo ngororamubiri, bakigishwa uburere mboneragihugu, amateka, umuco, indangagaciro z’umuco nyarwanda, gukunda igihugu n’andi masomo atandukanye.
Bamporiki avuga ko batangiye gahunda yo kuvugurura ku buryo aba banyeshuri bazajya batozwa bakiri mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye, bigatuma abazajya barangiza ayisumbuye bazajya bahitira ku rugerero.
Yagize ati “Turi mu nzira y’uko aba bana bazajya batorezwa mu mashuri yabo, abari mu yisumbuye cyangwa abanza mu by’ukuri barangiza amashuri yisumbuye bagahitira ku rugerero.”
Bamporiki avuga ko gufata abana bakamara iminsi 10 bigishwa amagambo badashyira mu bikorwa basanze bidatanga umusaruro.
Ati “Iriya mitoreze yo gufata abana bakamara iminsi 10 babwirwa amagambo atajya mu bikorwa twabonye bidatanga umusaruro.”
Abitabiriye itorero babwiye Radio Rwanda, ko nyuma yo guhabwa inyigisho bakerekeza ku rugeroro bajya bakurikiranwa kugira ngo harebwe niba ibyo bigishijwe bishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Itorero Inkomezabigwi icyiciro cya karindwi ryatangiye kuri uyu wa 02 Mutarama rizasozwa tariki 5 Mutarama 2019, ryitabiriwe n’abagera ku bihumbi 54, basoje amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO