00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarangije ayisumbuye ibihumbi 52 batangiye Itorero

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 January 2017 saa 10:52
Yasuwe :

Komisiyo y’igihugu y’Itorero yatangaje ko abagera ku bihumbi 52 barangije amashuri yisumbuye bitabiriye Itorero aho, bazigishwa byinshi byiganjemo indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Iri torero ry’Inkomezabigwi ryatangiye ku itariki ya 15 Mutarama 2017 rizamara icyumweru kimwe risozwe, kuwa 21 Mutarama 2017.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, yabwiye IGIHE ko byari biteganyijwe ko izi ntore zizatorezwa ku bigo 140, ariko bikaba bishobora kugabanuka kuko haje bake ugereranyije n’abagera ku bihumbi 68 bari bitezwe.

Yagize ati”Ubu abamaze kugera ku bihumbi 52 ariko twateganyaga ko hazaza abarenzeho. Uyu munsi ari wo wa nyuma wo kwakira abaza, bashobora kwiyongera.”

Rucagu avuga ko mu gihe cy’icyumweru bazigishwa indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, bizabafasha kugira umusingi uzatuma bubaka u Rwanda aho kurusenya.

Yagize ati” Kubaka u Rwanda rero bizahera ku kubaka ubunyarwanda, bakumva indangagaciro y’ubunyarwanda kurusha izindi zose bakiyumvamo ubunyarwanda […]. Ubunyarwanda butuma bubaka ubumwe bw’abanyarwanda, butanga amahoro atuma abantu bita ku miryango yabo bakayikorera, bakayiteza imbere bagateza n’imbere igihugu cyabo.”

Muri iri torero kandi, Inkomezabigwi zizasurwa n’abayobozi b’imidugudu, utugali n’imirenge baturukamo aho bazabaganiriza ku bikorwa bitandukanye by’iterambere bashobora kugiramo uruhare.

Nyuma y’itorero, ku itariki 30 Mutarama 2016, bazatangira Urugerero aho mu gihe cy’amezi atandatu bazakora ibikorwa rusange by’iterambere byiganjemo ibyo bazaba barashyize mu mihigo yabo.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages