00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abize mu Bushinwa bagiye gutangiza ikigo kizafasha ibihugu byombi guhererekanya ubumenyi

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 17 February 2018 saa 09:23
Yasuwe :

Umuryango w’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bize muri Kaminuza zo Bushinwa n’abacyigayo, ‘Rwanda-China Alumni Organization’, (RCAO), watangaje ko ugiye gutangiza ikigo kizafasha mu guhererekanya ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Ni kenshi hagiye havugwa ko Abanyarwanda bajya kwiga mu bihugu byateye imbere mu rwego rw’inganda nyamara bagaruka u Rwanda rugakomeza gutumiza hanze ibikoresho by’ibanze byakabaye bikorwa na bo.

Ubwo yari ayoboye Inteko Rusange y’uwo muryango, Perezida wa RCAO, Higaniro Théoneste, yavuze ko icyo kigo kizafasha mu guhugurana mu rurimi, ubumenyingiro no gusangira ibikubiye mu mico ku ruhande rw’ibihugu byombi.

Yagize ati “Dufite umushinga wo kubaka ikigo kizaba kirimo ibikorwa bitandukanye kikazaba kinatangirwamo amasomo y’ubumenyingiro hakazajya habaho guhererekanya ubumenyi."

Yakomeje agira ati “ Muri ayo masomo y’ubumenyingiro tuzajya dutumira Abashinwa duhugure Abanyarwanda ku buryo abantu bose bazagira ubumenyi nibura bwo kwikorera utuntu duto.”

Biteganyijwe ko icyo kigo kizubakwa mu Karere ka Bugesera kikazuzura gitwaye miliyoni zigera kuri 300 z’amafaranga y’u Rwanda, bikaba biteganyijwe ko kizuzura mu 2030.

Umuryango w’Abanyeshuri b’Abanyarwanda bize muri Kaminuza zo Bushinwa watangijwe ku mugaragaro ku wa 28 Nyakanga 2017, ugizwe n’abantu banditse 350, bakora ibikorwa birimo gufasha abatishoboye no kubaremera.

Abitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango w'abize n'abacyiga muri Kaminuza zo mu Bushinwa
Perezida wa RCAO, Higaniro Theoneste (ibumoso)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages