Ku itariki ya 14 Kanama 2015 ni bwo habaye umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 45 barangije amasomo yo kwihangira imirimo (Entrepreunership) ndetse n’amasomo yo kwakira abantu (Hospitality Management), bikaba byari ku nshuro ya gatatu Akilah Institute for Women itanga impamyabushobozi.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro (WDA), Gasana Jerôme yasabye abahawe impamyabushobozi kujya kwihangira imirimo aho kujya kuyisaba kuko bitabaye bityo, ibyo Leta ibifuzaho bitaba bigezweho.
Ati “Nka Leta ntabwo twifuza ko muzajya kwaka akazi, ahubwo turifuza ko mwazajya guhanga akazi namwe mukagatanga kuko bitabaye bityo, ibyo tubifuzagaho ntabwo byaba bigezweho.”
Umuyobozi washize Ishuri Akilah Institute for Women, Elizabeth Dearbon n’umugabo we Dave Gughes, basabye abanyeshuri barangije kugenda bakaba urumuri muri sosiyete, aho batuye ku buryo inzozi ze zo kuzamura umugore zizagerwaho na we akishimira kwitwa umubyeyi wabo.
Elisabeth Dearbon ati “Nk’umubyeyi wababyaye ndifuza ko namwe mugenda mukaba icyitegererezo kandi mukaba abayobozi beza ba Afurika. Mugende mushyire mu bikorwa ibyo mwize, mwihangire imirimo kandi muyitange.”
Umunyeshuri Mugunga Meggy warangije mu ishami ryo kwihangira imirimo ati “Nk’umuntu wize ibyo kwihangira imirimo ndumva ngiye gutangiza Company ikora ibyo kwamamaza kandi nzatanga akazi ku bandi bazamfasha, ntabwo ngiye hanze nk’umuntu ugiye gusaba akazi ahubwo nk’umuntu ugiye kukihangira.”
Umulisa Solange umuyobozi wungirije muri Akilah Institute for Women mu Ishami ry’u Rwanda yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo maze ahamya ko abo banyeshuri bazashyira mu bikorwa ibyo bize kuko bakoranaga umuhati.
Ishuri Akilah Institute for Women ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2010 ritangirana n’abanyeshuri 50.
Akilah bisobanura “wisdom” ubuhanga. Kuri ubu Akilah Institute for Women ikorera mu Rwanda no mu Burundi, ikaba ifite intego yo kuzamura umugore mu kwihangira imirimo no kwiteza imbere.



















TANGA IGITEKEREZO