Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018 nibwo abagera kuri 32 barangije amashuri yisumbuye bahawe impamyabumenyi zabo, umuhango wabereye aho iri shuri rikorera i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo.
Umuyobozi wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yabwiye abarangije amasomo ko impamyabumenyi bahawe ari urupapuro rudafite icyo rumaze, igihe cyose rwaba rudakoreshejwe mu kuzana impinduka nziza ku Isi.
Yagize ati “Duhaye abanyeshuri bacu izi mpamyabumenyi kuko tuzi neza ko biteguye gukoresha ubumenyi n’indangagaciro twabahaye, mu kuba imbarutso z’impinduka nziza aho bazajya hose.”
Yakomeje avuga ko nk’ishuri rya gikirisitu badaha abanyeshuri ubumenyi gusa, ahubwo babaha indangagaciro zirimo guharanira kudategereza ko ibintu runaka bikorwa, ahubwo akaba aribo bafata iya mbere mu kwerekana urugero rwiza.
Ibi kandi byanagarutsweho na Ntaganda Damien wavuze mu izina ry’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, washimangiye ko iri shuri ryashinzwe mu rwego rwo kurera abayobozi bazavamo abagaragu b’abo bayobora, aho kuba abatware batanga amategeko abwira abo bashinzwe ibyo bagomba gukora.
Yakomeje avuga ko nibashyira mu bikorwa indangagaciro bahawe na Wellspring Academy bizatuma bavamo abantu bafite agaciro kandi babaho ubuzima bufite intego.
Mu butumwa yahaye aba banyeshuri, Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, wari umushyitsi mukuru, yavuze ko umunsi wo gutanga impamyabumenyi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kureba uko urugendo rwari rumeze, ariko kandi banishimira kwinjira mu kindi gice cy’ingenzi mu buzima bwabo.
Yagize ati “Uyu munsi nurangira, mufate umwanya musubiremo ibyabereyemo, mugerageze kwibuka amagambo meza yavugiwemo. Icy’ingenzi ariko ni ugukura no gukomeza guharanira kuba abagaragu b’abandi kurushaho guhabwa.”
Yakomeje avuga ko mu gihe bizihiza uyu munsi bagomba gufata umwanya wo kwitegereza hirya no hino mu muryango Nyarwanda, bagatekereza ku cyo bakora ngo imibereho irusheho kuba myiza.
Kuba abagaragu b’abandi, kuvugisha ukuri no guharanira kugera ku nzozi zabo niyo ntero abahawe impamyabumenyi batahanye, nk’uko byagarutsweho n’abavuze mu izina ryabo.
Rutunda Grace yagize ati “Hari uburyo bwinshi watanga umusanzu mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda. Bishobora kunyura mu bikorwa rusange, hari imiryango myinshi y’abakorerabushake bafasha abarwayi, abakene; gukora umuganda burya nabyo ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’Umuryango Nyarwanda.”
Wellspring Academy iherereye i Nyarutarama, yatangijwe mu 2007 n’abakrisitu bo mu Itorero Christian Life Assembly na Wellspring Foundation hagamijwe gutoza abanyeshuri indangagaciro za gikirisitu no komora imitima y’Abanyarwanda yakomerekejwe na Jenoside.
Kugeza ubu iri shuri rimaze guha impamyabumenyi abasaga 100, bamwe muri bo bakomereje amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO