Bamwe mu banyeshuri barangiza mu masomo y’ubumenyingiro bavuga ko barangiza amashuri bafite ubumenyi buhagije bwo kwihangira imirimo ibatunga, ariko indoto zabo zigakomwa mu nkokora no kuba ubushobozo bwabo butabemerera kugura ibikoresho byo gutangiza, bakabiheraho basaba ko bajya babaha impamba y’ibikoresho by’ibanze.
Ikibazo cyo kutabona ibikoresho bibafasha guhangana ku isoko ry’umurimo ni kimwe mu bibazo byagaragajwe n’abanyeshuri bamaze umwaka biga imyuga mu kigo cya CEFOTRAR, ubwo bahabwaga impamyabushobozi kuri uyu wa gatanu.
Aba banyeshuri bavuga ko ishuri ryabahaye ubumenyi buhagije bwo kuba bahangana ku isoko ry’umurimo mu myuga bize na cyane ko ibikoresho bakorera ku ishuri bimenyereza bigaragaza ko barangiza bafite ubuzobere, ariko ngo iyo barangije kwiga ababasha kwigondera ibikoresho bifashisha bakora akazi kabo ni mbarwa.
Ibi bituma hari abarangiza kwiga ntibashobore kubyaza umusaruro ibyo bize ku ishuri, byakubitiraho ko gutegereza akazi ku bandi bisigaye bihira bake ugasanga hari ababikurijemo kwicarana ubwo bumenyi.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Nsekerukunze Gilbert urangije mu ishami ryo gusudira, avuga ko yarangije amasomo afite ubumenyi buhambaye,ariko ntabashe kububyaza umusaruro mu buryo bwihuse kubw’amikoro make yatumye atabasha kwigurira imashini zisudira ngo ashinge atoriye ye.
Nsekerukunze w’imyaka 19 ariko ntiyicaye ngo yifumbate.Akimara kurangiza yafashe umwanya wo kujya mu mashantiyo yo gusudira abasaba kubakorera nta mushahara bamuha, babanza kutiyumvisha ko umwana ungana nawe yashobora ako kazi, basanze abyumva neza bamuha akazi ubu ngo yinjiza nibura amafaranga 2000 ku munsi.
Icyifuza uyu musore ahuriyeho na bagenzi be, ni ukuba mu gihe barangije kwihugura bajya bahabwa ibikoresho by’ibanze mu mwuga bize, kugira ngo babihereho bashyira mu bikorwa imishinga ijyanye n’imyuga buri wese aba yarize.
Yagize ati “Tuba twifuza ko mu gihe turangije bajya baduha nk’ibikoresho twifashisha mu gutangira ubuzima bushya hanze…bikatubera impamba yo kwihangira imirimo.”
Ibi kandi byashimangiwe na Uwimana Aisha wize mu ishami ry’ubudozi, wagaragaje ko nawe abona kwikorera bizamufata igihe kitari gito kuko ubushobozi bwe n’umuryango we butabasha kugura icyarahani. Ati “icyo kibazo cyo kutabona ibikoresho kirahari…nta bushobozi tuba dufite bwo kuba twabyigurira”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’imyuga CEFOTRAR buvuga ko mu bushobozi bwacyo bugerageza gufasha abana baharangije bakabona akazi, kugira ngo ubumenyi bahavoma batabwicaza.
Umuyobozi w’ikigo Harerimana Jean Bosco nawe yemeza ko kuba umwana yabasha kwigurira ibikoresho bikigoye kuko ibyinshi biba bihenze, ku buryo biba bisaba igihe no guhuza imbaraga ngo babashe kubyigondera.
Yagize ati “Twebwe icyo tubashishikariza ni ukubanza gukorera abandi, bagakora bizigama bashakisha uburyo bazikorera.Ikindi tubahuguramo ni ugukorera hamwe noneho bazahuza imbaraga hamwe bakabasha kuzashinga ka atoriye kabo.”
Ubumenyingiro ni kimwe mu byo leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga nka kimwe mu bifasha urubyiruko kutifumabata bategereje ababaha akazi, ahubwo bakihangira ibyoi gukora ndetse bakanaha abandi akazi.



















TANGA IGITEKEREZO