Ni isoko riherereye hagati y’imisozi ibiri, ku buryo amazi aturuka kuri iyo misozi akunze kuryuzuza, abacuruzi b’abatungo baza kurirema bakagorwa n’ibyondo byinshi. Hari aho ibyondo biba ari byinshi ku buryo amaguru y’inka ashobora guteberamo.
Twagirimana Valens ufite inka yatebeye muri iri soko akabura uko ayikuramo yavuze ko rikwiye kwitabwaho kuko rifashe runini, ati “Inka yanjye yatebeyemo ku buryo kuyikuramo byatwaye imbaraga nyinshi nayo irandura cyane ku buryo nta mukiliya nari kuyereka.”
Nsanzineza Anastase twasanze yaje kugura inka yagize ati "Naje kugura inka ariko murabona ko ntawajya muri biriya byondo bingana kuriya n’inka zatangiye guteberamo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko muri gahunda bafite harimo kwimura iri soko kubera imiterere y’aho riri, kuri ubu bakaba bagikusanya ubushobozi bwo kuzubaka isoko ryiza.
Yagize ati "Natwe turabizi nk’uko mwabibonye ririya soko riri ahantu habi, ariko muri gahunda ihari tugomba kuryimura n’ubwo tutarabona amafaranga kuko turacyayashakisha mu ngengo y’imari dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa. Turateganya ko bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha ibihe nibitubera byiza ntihagire icyongera kudukoma imbere nka Covid-19 tuzabikora."
Iri soko ry’amatungo rya Butaro riri mu Kagari ka Rusumo muri Santere ya Butaro igenda itera imbere kubera ibikorwaremezo bigenda bihiyongera birimo Ibitaro bya Butaro bizwiho kugira umwihariko wo kuvura kanseri na Kaminuza Mpuzamahanga ya University of Global Health Equity (UGHE) ya Butaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!