Abaturage barema iri soko, bavuga ko babangamirwa cyane no kuba ibicuruzwa byabo bikunze kwangirika kuko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo biranyagirwa, kubera imireko itwara amazi y’imvura yamaze kwangirika.
Kanamugire François, umwe mu barema isoko rya Byumba yagize ati “Hano mu isoko imireko itwara amazi ku mabati yakozwe nabi. Iyo uri gucuruza nk’imyenda uri gukorera ahantu hari imireko yangiritse, iyo imyenda iguyemo amazi y’imvura umuntu aba ahombye.”
Undi witwa Mukaremera yagize ati “ Twebwe ducuruza imyaka irimo imboga n’amafu y’ ubugari n’ ibindi byo kurya, dukorera mu gice cyo hepfo mu isoko. Iyo imvura iguye amazi yose nitwe aruhuhukiraho, ubwo kugaburira abakiliya ibintu byaguyemo umwanda urumva twapfa kubiceceka. Nibadufashe turebe ko ryakorwa neza.”
Ni ikibazo ubuyobozi budahakana ko gihari, ariko bwemeza ko bafite gahunda yo gukora inyigo z’uburyo bwo kurisana.
Meya w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite yavuze ko iki kibazo bari kugishakira umuti.
Ati “Harateganywa gukora inzira z’amazi zose, duhereye ku mireko n’ibigega by’isoko. Hagiye gukorwa inyigo yabyo. Ntabwo twari twabona ingengo y’imari izakoreshwa, twatangiye gukora inyigo yo kureba ibyangiritse ngo tumenye neza ibigomba gusanwa.”.
Abaturage bavuga ko mu gihe batari bubakirwa isoko rigezweho hagomba kugira igikorwa kugira ngo ibicuruzwa byabo bidakomeza kwangirika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!