00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 100 barahiriye kwinjira mu Rugaga rw’Abenjeniyeri

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 26 July 2024 saa 10:36
Yasuwe :

Abenjeniyeri barenga 100 bari mu byiciro bibiri birimo icy’ubwubatsi ndetse n’icyiciro cy’ikoranabuhanga, barahiriye kuba abanyamuryango b’urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, biyemeza kugendera ku mabwiriza abagenga bakanoza imirimo yabo uko bikwiye.

Aba barahiye ku wa 25 Nyakanga 2024, biyongera ku bandi 3500 bari basanzwe ari abanyamuryango b’urwo rugaga.

Itegeko rigenga imirimo y’abahanga mu guhanga inyubako n’iy’abahanga mu by’ubwubatsi rikanashyiraho ingaga z’abakora iyo myuga mu Rwanda, rihana abakora uwo mwuga bataba mu rugaga rw’Abenjeniyeri.

Ni muri urwo rwego abize uyu mwuga bose mbere yo kuwukora basabwa kubanza kujya mu rugaga rwabo bakaba abanyamuryango.

Umuhango wo kurahira wayobowe na Visi Chairman w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga, Eng. Leo B. Kassana; Umwanditsi, Eng. Alexis Dushimire Hategekimana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Steven Sabiti.

Eng. Kassana yasabye Abenjeniyeri bashya kurangwa n’ubunyamwuga, bakubahiriza amahame agenga umwuga wabo, kandi bakaba abantu bafata inshingano mu byo bakora byose, bagashyira imbere ibifitiye akamaro Abanyarwanda n’igihugu.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abenjeniyeri, Sabiti Steven, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kumenya ko ari amakosa gukoresha Umu-Enjenyeri utabifitiye uburenganzira, avuga ko bamaze gukora inyigo yo guhana abaha akazi abatabarizwa mu rugaga, igisigaye kikaba ari ukuyishyikiriza inteko.

Ati “Umuntu wese ugiye kubakisha agomba kumenya ko akwiriye gukoresha Umu-Inyenyeri ubarizwa mu rugaga kuko ari we uba ubifitiye uburenganzira gusa, utabifitiye uburenganzira ahanwa n’amategeko. Ubu turi kureba uburyo abatanga akazi na bo bazajya bahanwa."

Yavuze ko abo barahiye na bo bemerewe gukora serivisi Abenjeniyeri bakora kuko bamaze kwinjira mu rugaga, akaba ari na cyo avuga ko basaba ababyize kuba bakwiyandikisha bakabikora babifitiye uburenganzira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urugaga rw’Abenjeniyeri yakanguriye abanyamuryango bashya gukoresha amahirwe azanwa no kuba abanyamuryango, harimo gusangira ubumenyi, guhura no kumenyana n’abandi bahuje umwuga n’ibindi byinshi.

Yabashishikarije kwiyandikisha no kwitabira inama mpuzamahanga y’Abenjeniyeri ku Isi, Global Engineering Conference, iteganijwe ku ya 15 kugeza ku ya 18 Ukwakira 2024 muri Kigali Convention Centre (KCC).

Ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya mu rugaga, Eng. Alexis Dushimire Hategekimana, yabwiye abarahiye ko bagiye gukoresha ubumenyi bafite mu buryo bwemewe n’amategeko ariko ko bitazarangirira aho kuko bazagenda bahabwa amahugurwa atandukanye.

Mu ndahiro barahiye, barahiriye kubahiriza amabwiriza y’ubudakemwa agenga urugaga rw’Abenjeniyeri, gutuma umwuga wubahwa kandi wihesha agaciro, kubaha no kwitangira ubuziranenge bw’umwuga.

Urugaga rw’Abenjeniyeri rumaze imyaka 16 runoza inshingano zo gukora ubuvugizi no kugenzura serivisi n’iterambere z’Abenjeniyeri mu Rwanda.

Eng. Alexis Dushimire Hategekimana ushinzwe kwandika abanyamuryango bashya yababwiye ko bazagenda bunguka ubundi bumenyi
Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Urugaga rw'Abenjenyeri yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye gukoresha Abenjeniyeri baba mu rugaga
Abayobozi b'urugaga ubwo bari bamaze kurahiza abanyamuryango bashya
Abagera ku 100 barahiriye kwinjira mu rugaga rw'Abenjeniyeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages