Iri huriro riterana kabiri mu mwaka rimwe rikabera i Genève ku cyicaro cyaryo ikindi gihe rikabera mu gihugu kinyamuryango harebwe ku mutekano, ibikorwaremezo n’ibindi byatuma rigenda neza.

Ibi biri mu byagendeweho u Rwanda rutoranyirizwa kwakira iyi nama ku nshuro yayo ya 145 ku nsanganyamatsiko yo “kwimakaza ihame ry’uburinganire nka bimwe mu by’ingenzi byubaka amahoro n’ubudaheranwa ku isi.”

U Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu guteza imbere uburinganire bw’umugabo n’umugore muri IPU kuva mu 2008. Ni mu gihe umubare w’abagore bari muri iri huriro ari 26%. Ku rwego rw’igihugu u Rwanda rufite abagore 61,3% mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ukwakira, Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yavuze ko nubwo u Rwanda ari rwo rwakiriye iyi nama atari rwo ruzayiyobora ahubwo na rwo rufite intumwa zizaba zihagarariye igihugu.

Uretse ingingo nyamukuru [uburinganire] hari n’izindi zizaganirwaho zirimo imihindagurikire y’ikirere no kwangiza ibidukikije, uburenganzira bw’impunzi n’abimukira, intambara y’u Burusiya na Ukraine, uburenganzira bw’abagize Inteko Ishinga Amategeko hirya no hino ku isi n’ibibazo byugarije urubyiruko.

Agaruka ku nyungu IPU izasigira u Rwanda, Dr Iyamuremye yavuze ko zishingiye cyane kuri politiki no kurushaho kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Kugira ijambo ni ukuba igihugu kigendwa, gifite umutekano gifite ubushobozi bwo gucumbikira abantu nk’aba. Muri Afurika hari ibihugu bidashobora gutinyuka gutumiza inama nk’iyi. Ni ikintu twitezeho umusaruro, abantu badusura ni cyo kintu tubitezeho; ni ukugira ngo bamenye isura y’u Rwanda ariko tunabivugishe ukuri no mu musaruro mu buryo bw’imari iyo abantu baje bakarara bishyura hotel, bararya, baratembera, bakaba basura inzu ndangamurage, za pariki, ndetse hari n’abazagaruka kuko babonye ubwiza bw’igihugu.”

Perezida wa Sena yanavuze ko Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda izigira ku bazitabira iyi nama mu bijyanye no gushyiraho amategeko, kugenzura ibikorwa bya guverinoma n’ibindi byose ishinzwe ikaba yarushaho kubikora igendeye ku biteganyijwe ku rwego mpuzamahanga.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ayoboye ikiganiro n'abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y'inama ya IPU
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin ayoboye ikiganiro n'abanyamakuru kigaruka ku myiteguro y'inama ya IPU

Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Esperance, yavuze ko iyi nama ari n’umwanya wo gukora dipolomasi ishingiye ku Nteko Zishinga Amategeko.

Ati “Inteko na zo zikora dipolomasi ni yo mpamvu muri aba baza hari abasaba ko duhura tukagira ibyo tuganiraho, tugasinya amasezerano y’ubufatanye. Iyo Inteko Zishinga Amategeko zibanye neza, iyo dipolomasi ishingiye ku baturage ni yo iba ikomeye.”

Yakomeje avuga ko uru rwego rufite imbaraga rukura mu nshingano abagize Inteko Ishinga Amategeko bahabwa mu bihugu byabo. Iyo bigeze ku rwego rw’isi ngo kuba ari uguhuza za mbaraga mu gushakira umuti ibibazo bihangayikishije isi.

Yakomeje agira ati “ Si ibihugu byinshi bishobora kwakira inama nk’iyi; kuba u Rwanda twayakiriye ni ishema ni na yo mpamvu tubwira Abanyarwanda ko twafatanya kwakira neza abashyitsi nk’uko bisanzwe.”

Inteko Rusange ya IPU izagezwaho umwanzuro w’akanama k’iri huriro ku bijyanye n’intambara y’u Burusiya na Ukraine nyuma y’uruzinduko abakagize bagiriye muri Ukraine n’u Burusiya. IPU ishyiraho ako kanama yari yanzuye ko ibi bihugu byakubaha ibijyanye n’amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye bagakoresha inzira y’ibiganiro bagakemura ibibazo mu buryo bw’ubwumvikane.

IPU igira Perezida utorwa n’abagize inteko zishinga amategeko ku isi n’Umunyamabanga Mukuru uyobora uwo muryango buri gihe, komite nyobozi n’inteko rusange.

Biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru wa LONI azatanga ubutumwa ku bazitabira Inteko Rusange y’iri huriro. Inteko zo mu bihugu 178 n’izo mu turere 14 ni zo ziri muri iri huriro.

Ibihugu byo mu Karere byamaze kohereza intumwa zibihagarariye ukuyemo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu minsi ishize umwe mu basenateri muri iki gihugu yavuze ko batazitabira kubera umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi.