00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 1200 mu Rwanda bishwe n’ibiza mu myaka itandatu ishize

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 30 June 2023 saa 11:11
Yasuwe :

Ibiza bituruka ku myuzure, inkangu n’inkuba biri mu bikunze kwibasira ibice bitandukanye by’igihugu, aho mu myaka itandatu ishize bimaze kwica abantu 1289, mu gihe abarenga 2000 babikomerekeyemo.

Ni bimwe mu byo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 30 Kamena 2023, aho yagaragazaga ibyakozwe mu guhangana n’ibiza.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko guhera mu 2017 kugeza muri Gicurasi 2023, abahitanywe n’ibiza bagera ku 1289 naho abakomeretse bakaba 2114. Inzu zangiritse zigera ku bihumbi 51 naho hegitari ibihumbi 33 zari ziteyeho imyaka zaratikiye.

Muri iyo myaka igera kuri itandatu hapfuye inka zirenga 1900 n’andi matungo magufi arenga ibihumbi 14800.

Dr Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ko iyi mibare ivugwa kugira ngo Abanyarwanda bagaragarizwe ko hari imbaraga bagomba gushyira mu kubungabunga ibidukikije batuyeho, nka bumwe mu buryo bwagabanya ubukana bw’ibiza.

Ibi biza kandi byasenye ibyumba by’amashuri birenga 1300, byangiza ibice by’imihanda 449, ibiraro birenga 484, imiyoboro y’amazi irenga 232 n’imiyoboro y’amasahayarazi irenga 750.

Ibi bituma muri buri ngengo y’imari hagenwa amafaranga agenewe gusana ibyangiritse kugira ngo abaturage baba bashegeshwe na byo babashe gukomeza kubaho, ndetse n’ibikorwaremezo bitandukanye bikomeze gukora.

Muri iyo myaka kandi inkongi z’umuriro zahabyeho inshuro 132 zangije inzu 117, inganda eshanu n’amasoko ane zihitana abantu babiri, zikomeretsa bane.

Inkubi y’umuyaga yabaye inshuro zirenga 44 isambura inzu 3600 n’ibyumba by’amashuri 397 mu gihe inkuba yahitanye abaturage 364 abandi 1020 barakomereka.

Abantu 130 bapfuye mu ijoro rimwe

Minisitiri w’Intebe yagarutse ku biza byakomotse ku mvura idasanzwe yaguye mu ntangirizo za Gicurasi uyu mwaka cyane cyane mu turere tw’Amajyaruguru n’Uburengerezuba bigahitana abantu 135.

Inzu 6000 zarasenyutse n’imyaka yari iteye kuri hegitari 3100 irangirika. Amatungo arenga 4100 arimo inka 79 n’andi magufi yarapfuye ndetse imiryango ibihumbi 20 ikurwa mu byabo.

Imiyoboro y’amazi 69 na 305 y’amashanyarazi yarangiritse, imihanda migari yo ku rwego rw’igihugu 20, iyo ku rwego rw’Akarere 21 n’ibiraro 47 birasenyuka.

Byanasenye ibikorwaremezo by’amashuri birimo ibyumba 32, ubwiherero 55, inzitiro z’amashuri 83, ibigega by’amazi 26, n’inkuta z’amabuye 27 ku mashuri anyuranye.

Muri rusange icyegeranyo cy’ibyangijwe n’ibiza byo muri Gicurasi uyu mwaka, kigaragaza ko bifite agaciro ka miliyari 220 z’amafaranga y’u Rwanda nk’uko Minisitiri w’Intebe yabisobanuye.

Imiryango 3000 ikineye kubakirwa inzu nshya

Mu rwego rwo gukumira ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo, guverinoma yateguye gahund aizashyirwa mu bikorwa mu myaka itanu.

Ingengo y’imari ikenewe ngo hasanwe ibyangijwe n’ibiza ingana na miliyari zirenga 400 z’amafaranga y’u Rwanda nubwo imibare itaratunganywa neza.

Mu gutabara abagizweho ingaruka n’ibiza, abaturage barenga ibihumbi 20 bavanywe mu byabo baracumbikiwe muri site zirenga 93 mu turere twibasiwe cyane cyane Rubavu, Nybahu, Rutsiro, Karongi, Ngororero, Burera na Gakenke.

Abacumbikiwe bahawe ubufasha bw’ibanze burimo ibikoresho by’isuku, imyambaro, amafunguro, kuvurwa, banashyiriwaho n’amarerero y’abana ku bari bafite abato cyane.

Imiryango irenga 3200 yahawe amafaranga yo gukodesha aho kuba mu mezi atatu kugira ngo babone aho barambika umusaya.

Abana bari munsi y’imyaka ibiri, ababyeyi batwite n’abonsa bahawe ifunguro ryihariye ndetse abanyeshuri bava mu miryango yibasiwe bishyuriwe amafaranga y’ishuri y’igihembwe cya gatatu ndetse bazishyurirwa igihembwe cya mbere cy’umwaka utaha kizatangira muri Nzeri.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko imiryango irenga 3000 izubakirwa inzu nshya kuko izo bari batuyemo zangiritse burundu na ho ayasanwe arenga 300.

Yavuze ko abaturage bakomeje kuganirizwa bagaragarizwa ko gutura mu manegeka bishyira mu kaga ubuzima bwabo bityo bikwiye kubigabanya, bakazirika ibisenge, bagatera ibimera bifata ubutaka, guca amaterasi mu masambu yabo mu rwego rwo kurwanya isuri n’ibindi.

Ingamba zo kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibiza

Guverinoma yongereye ubushobozi bwa Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi ihindurirwa n’imbonerahamwe y’imirimo kugira ngo yongererwe abakozi bayikoramo. Abakozi bongerewe umubare n’ubushobozi.

Abo bakozi ngo bagira imyitozo ihoraho kugira ngo mu gihe hari ikiza cyadutse babe baziranye uburyo bakirwanya haba mu kurokora abantu, kubatuza neza, kubakurikirana mu mibereho yabo n’ibindi.

Hari kandi imishinga yateguwe irimo uwo gutera ibiti ufite agaciro ka miliyari zirenga 50 Frw aho hegitari zirenga ibihumbi 40 zimaze guterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, amashyamba kuri hegitari 8000 no gutanga ibigega bifata amazi y’imvura.

Umushinga wo kurwanya imyuzure mu gace k’ibirunga aho ibyakozwe byatumye amazi atakigera mu Mujyi wa Musanze. Kuri ubu ngo hari gutegurwa umushinga mugari uzageza kuri miliyari 400 Frw mu rwego rwo gukomeza gukumira imyuzure iterwa n’amazi aturuka muri Pariki y’Ibirunga.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ku nkengero z’umugezi wa Sebeya na ho hakomeje kubakwa ibikorwaremezo bikumira imyuzure nk’ahantu hagomba gushyirwa imbaraga nyinshi kubera imyuzure uyu mugezi ukunda guteza abawuturiye.

Ibiza byatewe n'imvura idasanzwe yaguye muri Gicurasi uyu mwaka byishe abantu 135
Minisitiri w'Intebe yagejeje ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe Yombi, ibikorwa bya Guverinoma mu guhangana n'ibiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages