00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 2500 nibo bazitabira inama mpuzamahanga ‘Transform Africa’

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 18 October 2015 saa 12:22
Yasuwe :

Abantu barenga 2500 nibo bateganyijwe kuzitabira inama mpuzamahanga yiga ku ikoranabuhanga rikoresheje internet yihuta, iteganyijwe kubera I Kigali kuva tariki ya 19 kugeza 21 Ukwakira 2015.

Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Rosemary Mbabazi yabwiye RNA ko abagera ku 1800 bazaturuka hanze y’u Rwanda bamaze kwemeza ko bazaza.

Yavuze ko harimo abayobozi ba za guverinoma, abaministiri bashinzwe ikoranabuhanga, abayobozi b’ibibigo n’abandi bose bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga.

Mbabazi yavuze ati “U Rwanda rwakwirakwije umuyobozro mugari wa internet uca mu butaka (Fibre optique) ubu uri hirya no hino mu turere, mu mashuri, mu mirenge hagamijwe guha internet yihuse izo nzego”

Perezida Kagame yahawe ibihembo bitandukanye ku murava we wo guteza imbere ikoranabuhanga, binyuze mu gukwirakwiza umuyoboro mugari wa fibre optique umaze kugera mu gihugu hose

Inama ya Transform Africa iheruka, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 7 n’abandi bantu barenga 2000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages