00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 3 000 bari mu burezi bamaze guhugurwa ku kunoza ibyo bakora

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 8 December 2021 saa 05:55
Yasuwe :

Abayobozi 20 bashinzwe uburezi mu turere, abayobozi b’ibigo by’amashuri 809 n’abayobozi bungirije b’amashuri 545 nibo bungukiye muri gahunda ya LTLT, (Leading, Learning and Teaching Together) izwi nka ‘Umusemburo w’ireme ry’uburezi’, imaze imyaka itanu ikorerwa mu Rwanda.

Iyi gahunda ya Umusemburo w’ireme ry’uburezi yakorewe mu turere 17 tw’u Rwanda twari dufite ibibazo mu bijyanye n’uburezi kurusha utundi igera mu bigo 1300 by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Iyi gahunda izarangirana na Ukuboza 2021 yatanze amahugurwa y’imiyoborere myiza ku bayobozi bafite aho bahurira n’uburezi, itoza abarimu kwishakamo ibisubizo (coaching) ndetse ibaha n’ubufashamyumvire.

LTLT ni gahunda yashyizwe mu bikorwa n’Umuryango w’Ababiligi wita ku Iterambere ry’Uburezi, VVOB Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi, REB, Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi (UR-CE) ku nkunga y’Umuryango Mastercard Foundation ndetse na Leta y’u Bubiligi.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Batamuliza Edith, yavuze ko LTLT yatumye azamuka mu ntera ava ku buyobozi bw’ishuri yayobaraga ubu akaba ushinzwe uburezi mu karere nyuma yo kwiga inkingi eshanu z’imiyoborere myiza mu burezi.

Ati “Ngeze mu Karere rero icyakurikiyeho ni iki, naravuze nti ese ko mvuye hariya abasigayeyo barabyumva nk’uko byumva twakora iki kugira ngo tugendane. Aho niho navugaga ko buri murenge wicaye ukareba ibibazo biwugarije n’icyakorwa ngo tubirwanye.”

“Twageze rero ku rwego rwo guhura nk’Akarere dusanga ikintu kitwugarije cyane ari abanyeshuri badatsinda neza. Ubu intego twihaye ni uko tugomba kurwanya imitsindire mibi binyuze mu gutoza abarimu no gukurikirana neza abanyeshuri.”

Umuyobozi wa UR-CE yatanze aya mahugurwa, Dr Nsanganwimana Florien, yavuze ko amasomo yatanzwe arimo afasha abayobozi b’amashuri kuyobora neza bashyiraho igenamigambi ry’ibigo byabo ndetse n’amasomo afasha abarimu kunoza akazi bakora.

Ati “Nyuma y’uko iyi gahunda y’imyaka itanu irangiye, ntabwo tugiye guhagararira aho, ahubwo tugiye gusigasira ibyo twagezeho, dukorana n’abo twahuguye bose, dusubira kubasura dufatanyije na REB, ibindi ni ugukomeza kureba uko andi mashuri ataragezweho nayo yafashwa.”

Umuyobozi ushinzwe porogaramu za VVOB Rwanda, Mariam Kiggundu, yavuze ko LTLT yageze ku ntego yayo ku rugero rwa 95%, ndetse ko bafite gahunda yo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda binyuze mu zindi porogaramu bafite.

Ati “Dushaka gukomeza guteza imbere uburezi bwo mu Rwanda, tuzi igikenewe n’uko twakigeraho, twakoreye mu Turere 17, rero tugiye no kugera mu tundi turere mu Rwanda kuko dushaka ko abayobozi b’ibigo bazana impunduka mu bigo byabo.”

LTLT yatangiye muri Mutarama 2017 izarangira mu mpera za Ukuboza 2021, ikaba yarahuguye abagenzuzi 228 b’ireme ry’uburezi mu Mirenge, abafashamyumvire bo mu mashuri 1 253, abarimu 1 522 bayoboye amasomo ya siyansi mu bigo bitandukanye ndetse n’abandi 48 bo mashuri yigisha abarimu, TTC.

Abayobozi b'ibigo, abahagarariye abarimu, abashakashatsi n'abandi batandukanye bari bitabiriye umuhango wo gusoza umushinga wa LTLT
Batamuliza ukuriye uburezi muri Nyagatare avuga ko LTLT yamufashije gushyiraho igenamigambi ry'ikigo yayoboraga ndetse binamufasha kuzamuka mu ntera
Mugenzi Léon ukora muri REB ahamya ko iyi gahunda ya LTLT yatanze impinduka mu miyoborere y'ibigo by'amashuri
Padiri Ukundayezu yavuze ko nyuma yo kwiga ibijyanye n'imiyoborere myiza yiIkigo yagabanye inshingano n'abarimu ndetse bigira umusaruro ku mitsindire y'abana
Umuyobozi wa REB, Nelson Mbarushimana nawe yari mu bitabiriye umuhango wo kumurika ibyagezweho mu mushinga LTLT umaze imyaka itanu
Umuyobozi wa UR CE yavuze ko bagiye gushaka uko Ibigo byo mu Turere tutagezweho n iyi gahunda nabyo byazahabwa aya masomo
Ushinzwe porogaramu za VVOB mu Rwanda, Mariam Kiggundu yavuze ko ibyo iyi gahunda ya LTLT yari igamije byagezweho ku kigero cya 95%

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages