Ibi yabitangaje ku wa 12 Kamena 2026, ubwo habaga imurikabikorwa ngarukamwaka no guhuza abanyeshuri n’abakoresha batanga akazi, n’imenyerezamwuga ibizwi nka ‘Career Fair and Jobnet.’
Prof. Kabera yavuze ko iyi gahunda igenda itanga umusaruro kuko hari abakoresha batanga akazi bahura n’abanyeshuri bikabafasha kubona amahirwe y’imenyerezamwuga.
Ati “Iki gikorwa kibaye ku nshuro ya kane ndetse kuri ubu twafatanyije n’umujyi wa Kigali kandi rwose biragenda bitanga umusaruro. Inama yabaye uyu munsi ni iyo kurushaho gukangurira abanyeshuri kujyana n’ibigezweho birimo no kumenya gukoresha ubwenge buhangano AI cyane ko umukozi, umukoresha yifuzaga mu myaka 10 ishize si we ukenewe muri iki gihe, hakenewe usobanukiwe ikoranabuhanga ariko uzi no kurikoresha.”
Yagaragaje ko abafatanyabikorwa bayo barimo na AIRTEL bagira uruhare mu gutuma abanyeshuri bagira amahirwe arimo akazi ndetse n’imeneyerezamwuga bijyana n’ibyo biga umunsi ku wundi.
Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere umunsi ku wundi, haracyari icyuho kuri bamwe mu banyeshuri bagaragaza ko bagifite imbogamizi ku kudasobanukirwa imikoreshereze ya AI, gusa bahamya ko baramutse bahawe amahugurwa ahoraho byaborohereza.
Dushimirimana Ntaganda Grace wiga Filmmaking muri EAUR, yavuze ko ibi biganiro babifata nk’amahirwe kuko bibafungurira inzira yo kubona aho bimenyereza umwuga gusa agaragaza ko hakiri imbogamizi z’uko bataramenya gukoresha AI kuko ngo ahubwo bayifata nk’igikoresho kiborohereza ubuzima. Avuga ko baramutse bayihuguriwe bihoraho byabafasha mu masomo no mu kwihangira imirimo.
Si we gusa kuko na mugenzi we wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ngendahimana Issa, yavuze ko iyo bagerageje kwigishwa AI bikorwa mu magambo nyamara bagakwiye no kubishyira mu bikorwa kugira ngo barusheho kubimenya, kandi ko bibagiraho ngo ingaruka iyo bageze ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya Tekiniki, Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB) Eng. Umukunzi Paul, yasabye abanyeshuri kwimenyereza gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane AI bakarikoresha mu byo biga kuko aho igihe kigeze ikoranabuhanga rigomba kuba ku isonga mu burezi ariko kandi rikagoreshwa no mu mirimo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko bafatanyije na EAUR kugira ngo bategure iki gikorwa mu rwego kudahuza gusa abatanga akazi n’abagakeneye ahubwo bibe n’umurongo mwiza wo kwereka abanyeshuri uko isoko ry’umurimo rimeze kugira ngo na bo babashe kuryitegura no kumenya guhangana na ryo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!