Polisi y’igihugu ivuga ko umubare w’abantu bakoresha ibiyobyabwenge mu Rwanda wiyongereye cyane mu mwaka ushize wa 2014, mu gihe Intara y’Amajyaruguru ikomeje kuza ku isonga mu kugira inzoga z’inkorano.
Umuyobozi w’ ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri Polisi y’igihugu, SSP Urbain Mwiseneza, yasobanuye ko inzoga nyinshi zirengeje igipimo cya 45% cya alcohol zifatwa nka Kanyanga.
Yagize ati “Inzoga zose zirimo alcohol ku kigero kiri munsi ya 45 ku ijana ifatwa nk’ inzoga yemewe, iyo irenze ifatwa nka Kanyanga. Burya Kanyanga abayiteka ntibafite ubushobozi bwo kuvangura za Alcool zibamo (Ethanol na Methanol)…harimo na zimwe mwumvise abanyeshuri banyoye bagahita bahuma.”
Mu kiganiro yagiranye na Radio Flash, SSP Mwiseneza, yagaragaje ko ikibazo cy’ ibiyobyabwenge cyane inzoga z’inkorano, kigaragara cyane mu Ntara y’ Amajyaruguru kuko muri Uganda abantu bemerewe kuyicuruza, bigatuma yinjira cyane mu Rwanda.
Yakomeje atangaza ko abantu bakomeje kunywa ibiyobyabwenge kubera ubujiji anasaba ko hatangwa amakuru ku bababikoresha kimwe n’ ababicuruza kugira ngo bicibwe burundu.
Igitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda giteganya igifungo cy’ umwaka n’ ihazabu igera ku bihumbi 50 ku muntu wanyoye ibiyobyabwenge, naho ubicuruza agahanishwa kuva gifungo cy’umwaka umwe kugeza kuri itanu n’ ihazabu kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500.



















TANGA IGITEKEREZO