00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 460 bategereje kwinjizwa mu Bapolisi Bakuru

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 9 February 2015 saa 04:10
Yasuwe :

Abanyeshuri 466 barangije amasomo rusange bari bamazemo umwaka mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, bategereje umuhango wo gusoza uyoborwa na Perezida wa Repuburika.
Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, ACP Denys Basabose, yatangaje ko aba banyeshuri batangiye amahugurwa ari 475, muri bo 466 barangiza amasomo yabo neza harimo igitsinagore 41. Yasobanuye ko amahugurwa yitabiriwe n’abasivile 410, n’abari basanzwe ari abapolisi 65 bashakaga kongera ubumenyi no kuzamurwa mu ntera. (…)

Abanyeshuri 466 barangije amasomo rusange bari bamazemo umwaka mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, bategereje umuhango wo gusoza uyoborwa na Perezida wa Repuburika.

Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, ACP Denys Basabose, yatangaje ko aba banyeshuri batangiye amahugurwa ari 475, muri bo 466 barangiza amasomo yabo neza harimo igitsinagore 41.

Yasobanuye ko amahugurwa yitabiriwe n’abasivile 410, n’abari basanzwe ari abapolisi 65 bashakaga kongera ubumenyi no kuzamurwa mu ntera. Abayitabiriye bose bari barangije za kaminuza ahantu hatandukanye.

ACP Basabose yavuze ko bahawe amasomo yo kurinda umutekano, ubuyobozi, amategeko, ikoranabuhanga, kubungabunga amahoro n’andi.

Aba banyeshuri 466 bari biteguye ko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Gashyantare 2015, basorezwa amahugurwa, ariko Minisitri w’Umutekano Sheikh Musa Fazil Harerimana ababwira ko hari gutegurwa umuhango wo kubasoreza , no kubambika ipeti bikorwa n’Umukuru w’Igihugu nk’uko amategeko abiteganya.

Ababyeyi n’inshuti z’abari mu mahugurwa basabanye, Minisitiri avuga ko bazamenyeshwa umunsi Umukuru w’Igihugu azabambikiraho ipeti.

Minisitri w’Umutekano yagaragaragarije ko gukomeza kwigisha Abapolisi biri muri politiki yo kubaka inzego z’umutekano zikomeye.

Uretse kurinda umutekano w’abaturage n’ibintu byabo imbere mu gihugu, Fazil yibukije ko bajya no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Yaboneyeho kwibutsa kandi ko Polisi y’u Rwanda ikora kinyamwuga, “Ntabwo ubwira umuntu ngo nyinjizamo…uraza ugapiganwa. “ Nyuma yo gupiganwa uwatsinze akurikirana amasomo nayo agomba gutsinda .

Minisitiri Fazil yerekanye ko abarangije amasomo hari n’andi bagomba gutsinda arimo gukoresha ubumenyi bahawe uko bikwiye, “Ntaho bagera ngo bashyire amarangamutima, ntaho bagera ngo bagire ubunebwe, ntaho bagera ngo barenganye uwo bagakwiye kurenganura.”

Ishuri rya Polisi rya Gishari rimaze kurangizamo Abapolisi 21, 186 kuva mu 1995.

Minisitiri w'Umutekano mu Gihugu, Sheikh Musa Fazil
Umuyobozi w’Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi, ACP Denys Basabose
Ababyeye n'imiryango y'abanyeshuri bitegura kwambikwa ipeti
Abiteguye kwinjira mu bapolisi bakuru harimo abagore 41

Andi mafoto kanda hano

Amafoto: Thierry

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages