Ibirori byo gushyikiriza abanyeshuri barangije amasomo mu mwaka w’amashuri 2018- 2019, byabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shuri mu Karere ka Kicukiro.
Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof Dr Butera Alexis, yibukije abarangije amasomo yabo ko bagize amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho abasaba guhanga udushya dutanga ibisubizo ku bibazo byugarije Isi.
Yagize ati “Muri igisekuru gifite amahirwe, mwahawe ikoranabuhanga rihebuje ritigezwe rirotwa n’ikindi gisekuru, murikoreshe muhindure ibidashoboka mo ibishoboka mushyireho ahantu heza habereye igihugu cyacu n’Isi; mube urumuri rw’icyizere n’ubwenge, binyuze mu guhanga udushya mutange ibisubizo ku bibazo byugarije Isi nk’ubushomeri, ubukene, ibibazo by’ubuzima n’ubujiji mukoresheje ubumenyi mwakuye muri iki kigo.”
Prof Dr Butera yibukije aba banyeshuri kuzamenya kubyaza amahirwe umusaruro mu rugendo rwo kubaka igihugu batangiye.
Ati “Ubu mwemerewe kwifatanya n’abandi mu iterambere ry’iki gihugu gihebuje cy’u Rwanda,.., muzahura n’imbogamizi n’amahirwe. Amahirwe muzayafate, imbogamizi muzihinduremo amahirwe, nta gushidikanaya ahazaza ni ahanyu.”
Abahawe impamyabumenyi ni abarangije mu mashami atandukanye ya UNILAK arimo iry’i Nyanza, Rwamagana na Kigali. Bashimye ubumenyi n’inyigisho za Gikirisitu baherewe muri iyi kaminuza bavuga ko bugiye kubafasha mu buzima bushya batangiye.
Tuyisenge Dolice warangije mu Ishami ry’Icungamutungo yavuze ko amasomo yaherewe muri UNILAK azamufasha kuvugurura uburyo yakoragamo ubucuruzi bwe.
Yagize ati “Ubumenyi nkuye hano bugiye kumfasha kuko mu buzima busanzwe nkora ubucuruzi rero nagiye nigiramo byinshi bizamfasha kuzamura ubucuruzi bwanjye, nzabikoresha kugira ngo mbe umukobwa ufite aho yigejeje.”
Yavuze ko umuco wo gusenga yakuye muri UNILAK, azawuhuza n’ubumenyi yahahahiye kandi yizera ko bizamugeza kuri byinshi.
Mugenzi we warangije mu Ishami ry’Ubukungu, Rukundo Innocent, we yavuze ko yifashishije ubumenyi yahawe agiye kwihangira umurimo.
Yagize ati “Biragoye kubona akazi ariko mu bumenyi mfite nahawe na UNILAK sinzabwicaza kuko byinshi mfite nahakuye nibyo ngiye gukoresha hanze kugira ngo mpangane n’ubuzima buri aha hanze.”
UNILAK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu mashami atandukanye arimo ayo kubungabunga ibidukikije, ubukungu n’icungamutungo, amategeko n’ikoranabuhanga.
Muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UNILAK, Dr Ngamije Jean yashimye uruhare Banki Nyarwanda y’Ubucuruzi, Cogebanque Plc igira mu iterambere ry’iyi kaminuza.
Ati “Cogebanque ni banki dukorana umunsi ku wundi kandi ibyo tugeraho byose mu myaka myinshi ishize tubifatanyije na yo.”
Kaminuza ya UNILAK yashinzwe mu 1997 n’ababyeyi b’Abalayiki b’Abadiventisiti. Ifite amashami i Kigali, i Nyanza na Rwamagana, ikaba imaze gushyira ku isoko abagera ku 13 306 barimo ab’igitsina gabo 5442 n’ab’igitsina gore 6282.
Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique
Video: Kazungu Armand



















TANGA IGITEKEREZO