00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 89% batsinze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 19 February 2015 saa 02:10
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje, amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2014, aho batsinze ku kigero cya 89, 1%.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu masomo rusange, ubumenyingiro n’inderabarezi mu mwaka w’amashuri wa 2014, aho mu masomo rusange batsinze ku kigero cya 89, 1%.

Imibare yashyizwe ahagaragara na MINEDUC kuri uyu wa kane, igaragaza ko umubare w’abatsinze amasomo rusange mu mwaka w’amashuri ushize wa 2014 wazamutse ugereranije n’umwaka wabanje, kuko mu banyeshuri 45,957 bakoze ibizamini hatsinzemo 40,957, ni ukuvuga 89,1%.

Mu mwaka wabanje (2013) hari hakoze abanyeshuri 30,788, hatsinda 27,329 bahwanye na 88,8%.

Ibaruwa ikubiyemo amanota y'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange

Mu banyeshuri bakoze uyu mwaka, abahungu nibo baje imbere ya bashiki babo mu mashami atandukanye, kuko batsinze ku ijanisha rya 51,1%, mu gihe abakobwa batsinze kuri 48,9%.

Mu bize amasiyansi Havugimana Emmanuel yabaye uwa mbere, Iradukunda Desire ayobora abize indimi n’aho Uwimana Alexis aza imbere mu bize ubugeni (Arts), bikaba bigaragara ko nta mukobwa wabaye uwa mbere mu ishami na rimwe.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB nticyatangaje ibigo abanyeshuri ba mbere bizeho, ngo ku mpamvu zo kwanga kubyamamaza, ngo kuko hari ubwo umunyeshuri yiga nk’umwaka umwe ku kigo yatsinda kikitirirwa ko ari cyo cyamureze neza nyamara ubumenyi bwinshi yarabukuye mu kindi kigo.

Mu myuga bo abatsinze baragabanyutse…

Mu mwaka w’amashuri wa 2014 abanyeshuri bize ubumenyingiro bakoze ibizamini ari 21,194 barimo abahungu 11,347 n’abakobwa 9,837. Muri aba bakoze bose hatsinzemo 18,708, ni ukuvuga 88,27%.

Amanota y'abarangije mu masomo y'ubumenyingiro

Muri iki cyiciro abahungu batsindiye ku ijanisha rya 55,2%, abakobwa batsinda ari 44,8%.

Mu myuga kugira ngo umunyeshuri atsinde asabwa kuba yarabonye inota-fatizo (aggregate) 9 ndetse akaba yaranagize E mu isomo nibura rimwe ry’ingenzi.

Amasomo y’inderabarezi(TTC)….

Abanyeshuri bize amasomo y’inderabarezi mu mwaka w’amashuri ushize bakoze ibizamini bisoza amashuri y’isumbuye bari 4038, hatsindamo 3532 ni ukuvuga 87,5%, muri iki cyiciro ngo abatsinzwe cyane ni abakoze ibizamini nk’abakandida bigenga.

Amanota y'abanyeshuri barangije muri TTC

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubumenyi ngiro muri Minisiteri y’Uburezi Albert Nsengiyumva wayoboye uyu muhango, yavuze ko muri rusange abanyeshuri bakoze neza, ariko agaragaza ko ku ruhande rw’igitsina gore hakenewe kongerwamo imbaraga, kuko umubare w’abo mu b’intyoza ukiri muto cyane.

Yagize ati “Usanga mu ba mbere abakobwa bagaragara ari bake, icyo na cyo ni ikintu dukeneye gukomeza kuganiraho tukareba imbaraga zashyirwamo kugira ngo tuzamure umubare w’abana b’abakobwa babona amanota meza bakaza mu ba mbere.”

Abanyeshuri bize amasomo rusange bashobora kureba amanota yabo banyuze ku rubuga rwa REB http://www.reb.rw/, cyangwa bagakoresha ubutumwa bugufi bandika s6 bagakurikizaho inomero bakoreyeho ikizamini, maze bakohereza kuri 489.

Ushaka kureba amanota, kanda hano

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages