Ibi byaje nyuma y’Itegeko Ngenga ryavuguruwe mu 2008 ryakuye inshingano zo gukurikirana itangwa ry’ubwenegihugu muri Minisiteri y’Ubutabera, bikajya mu rwego rw’Abinjira n’Abasohoka.
Umuyobozi muri uru rwego uhagarariye ibyo gutanga ubwenegihugu, Rusanganwa Damascène, yabwiye The New Times ko n’ubu bagifite izindi dosiye nyinshi bari gukurikirana z’abasaba ubwenegihugu.
Ati “Kuri ubu dufite ubundi busabe bushya 159 turi kugenzura, tukagira n’ubundi 100 bwabaye buhagaritswe bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo ko batujuje ibisabwa.”
Itegeko rijyanye no gutanga ubwenegihugu ryagiye rivuguruwa mu bihe bitandukanye, gusa muri Nyakanga 2008, niryo ryagaragaje impinduka zigaragara, hagira bimwe bivugururwa birushaho gusobanuka.
Amwe mu mavugurura yakozwe muri iryo tegeko ni nk’aho mbere itegeko ryavugaga ko umwana ufite umubyeyi w’umugabo w’Umunyarwanda ari we uhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, rivuga ko uburenganzira bungana ku ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda, yaba uw’umugabo cyangwa uw’umugore.
Itegeko kandi rivuga ko Umunyamahanga wese ufite kuva ku myaka 18, akaba yaravukiye ku butaka bw’u Rwanda abyawe n’abanyamahanga batuye mu Rwanda, ashobora guhabwa ubwenegihugu nyarwanda mu gihe abisabye.
Ryongeraho kandi ko umwana uvukiye mu Rwanda ku babyeyi batazwi cyangwa badafite ubwenegihugu cyangwa udashobora guhabwa ubwenegihugu bw’umwe mu babyeyi be aba ari Umunyarwanda.
Umunyamahanga cyangwa umuntu udafite ubwenegihugu ushyingiranywe n’Umunyarwanda ashobora guhabwa ubwenegihugu nyarwanda nyuma y’imyaka itatu uhereye ku munsi yasezeraniyeho mu gihe abisabye kandi akaba yarakomeje kubana n’uwo bashyingiranywe.
Ibirenze ibyo ni uko n’undi munyamahanga uwo ari we wese nawe yemerewe gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda mu gihe yujuje ibisabwa nk’uko biteganywa n’itegeko. Gusa hiyongeraho ko umunyamahanga ufitiye inyungu u Rwanda, yoroherezwa mu kubona ubwenegihugu.
Kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda yamaze kunoza umushinga w’itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda, uteganya ko umunyamahanga ashobora kuzajya ahabwa ubwenegihugu nyarwanda ku mpamvu zirimo kuba aba afite ubumenyi cyangwa impano byihariye, ishoramari cyangwa ibikorwa binini kandi birambye mu gihugu.
Uyu mushinga w’itegeko ugizwe n’ingingo 58 wamaze gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, niwemezwa uzasimbura Itegeko Ngenga n°30/2008 ryo kuwa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!