00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 11 bamaze kumenyekanisha imitungo yabo

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 August 2017 saa 09:27
Yasuwe :

Urwego rw’umuvunyi rwatangaje ko mu bakozi barebwa n’ibikorwa byo kumenyekanisha imitungo basaga 11 200 bagombaga kubikora muri uyu mwaka ushize, abarenga 30 batigeze babikora kandi ko bandikiwe basabwa kubikora byihuse.

Ubusanzwe, uru rwego rumenyeshwa n’abakozi ba Leta, imitungo bafite mu rwego rwo kurwanya ruswa, kunyereza no kwigwizaho imitungo bya Leta bya hato na hato.

Umuyobozi w’ishami ry’imenyekanisha mu rwego rw’Umuvunyi, Mwiseneza Jeanne d’Arc, yabwiye Isango Star ko hari abasaga 30 batigeze babikora.

Yagize ati “Muri uyu mwaka kugeza 30 Kamena, twari dufite abantu bagera ku 11200 bagombaga kumenyekanisha imitungo yabo […] dufite abagera kuri 30 batabikoze. Twarabandikiye kugira ngo batange ibisobanuro ku mpamvu batabikoze.”

Mwiseneza yavuze ko utabikoze hari ibihano bimutegenyirijwe birimo kugabanyirizwa umushahara, kumugaya n’ibindi.

Yagize ati “Iyo umuntu amaze kuwumenyakanisha, hagenzurwa niba koko uhuye n’ukuri. Iyo rero dusanze hari abatabasha kubisobanura, dukora iperereza, tugakora dosiye agashyikirizwa inzego z’ubutabera. Buri mwaka muri raporo tugaragaza dosiye zakozwe, usanga ziri hagati y’ane n’arindwi y’abatashoboye kumenyekanisha imitungo. Naho abatarashoboye kumenyekanisha umutungo wabo, nyuma yo gutanga ibisobanuro urwego rw’umuvunyu rubasabira ibihano byo mu rwego rw’akazi. Ku batamenyekanishije imitungo, itegeko ryategenyije ibihano byo mu rwego rw’akazi harimo gukatwa ¼ cy’umushahara, kugawa ndetse umuntu akaba yanirukanwa mu bakozi Leta bitewe n’uko yabikoze mu buryo bwisubiyemo.”

Yakomeje avuga ko uhamwe n’icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo ahanishwa ibihano bitandukanye birimo igifungo n’ihazabu y’amafaranga runaka bitewe n’ingano y’umutungo umuhama ndetse ko hari urugero rw’uwahanishijwe gutanga ihazabu ya miliyoni zisaga 400.

Urwego rw’Umuvunyi nirwo rukurikirana abatarabaruje imitungo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages