Abanyeshuri 149.533 ni bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange mu gihe abagera ku 108.722 ari bo bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye.

NESA yavuze ko muri aba biyandikishije gukora ibizamini bya Leta harimo abanyeshuri 879 bafite ubumuga, bazahabwa ubufasha bwihariye mu gukora neza ibi bizamini nk’abandi banyeshuri.

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizarangira tariki ya 24 Nyakanga 2026. Bizakorerwa mu bigo by’amashuri 1.746.

Abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 277.452. Barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite.

Abarenga ibihumbi 258 bagiye gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro cy'ayisumbuye
Abarenga ibihumbi 258 bagiye gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro cy'ayisumbuye