00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 258 bagiye gukora ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye

Yanditswe na Ishimwe Cedric
Kuya 14 July 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko abanyeshuri 258.255 bazakora ibizamini bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye n’icya kabiri guhera ku wa 15 Nyakanga 2026.

Abanyeshuri 149.533 ni bo bazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange mu gihe abagera ku 108.722 ari bo bazakora ibizamini bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri y’isumbuye.

NESA yavuze ko muri aba biyandikishije gukora ibizamini bya Leta harimo abanyeshuri 879 bafite ubumuga, bazahabwa ubufasha bwihariye mu gukora neza ibi bizamini nk’abandi banyeshuri.

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye bizarangira tariki ya 24 Nyakanga 2026. Bizakorerwa mu bigo by’amashuri 1.746.

Abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza bari 277.452. Barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n’imiterere y’ubumuga bafite.

Abarenga ibihumbi 258 bagiye gukora ibizamini bya Leta mu cyiciro cy'ayisumbuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages