00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 270 bo mu mashuri abanza bagiye gukora ibizamini bya leta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 July 2026 saa 02:53
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko abanyeshuri 277.452 bazakora ibizamini bisoza amashuri.

Ibi bizamini bizatangira ku wa 7 Nyakanga, birangire ku wa 9 Nyakanga 2026.

Bizatangizwa ku mugaragaro na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, Umunyamabaga wa Leta muri iyi Minisiteri, Claudette Irere, Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, ndetse n’abandi bayobozi bakuru muri MINEDUC n’ibigo biyishamikiyeho.

MINEDUC ivuga ko iki gikorwa ari ingenzi mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ireme ry’uburezi no gupima ubumenyi abanyeshuri bafite nyuma yo kurangiza amashuri abanza.

Abarenga ibihumbi 270 bo mu mashuri abanza bagiye gukora ibizamini bya leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages