Kuri uyu wa 4 Ugushyingo nibwo hirya no hino mu gihugu abarangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta biyasoza, aho bizarangira ku wa 6 Ugushyingo 2019.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) yerekana ko mu mashuri abanza, abana banditse bakora ikizamini cya Leta kiyasoza ari 286 087, mu gihe abagikoze mu mwaka ushize bari 255 173, ari byo bihwana n’ubwiyongere bwa 12%. Mu bakoze uyu mwaka, abakobwa ni 154 339 naho abahungu ni 131 748.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’Ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, niwe watangije ku Rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku rwego rw’igihugu, ahakoreye abanyeshuri 927 bo mu bigo bitanu.
Dr Munyakazi yababwiye ko ari umwanya babonye wo kwereka ababyeyi n’abarezi babo ko ibyo bigishijwe babifashe binyuze mu musaruro bazakura muri ibyo bizamini.
Yavuze ko nta gushidikanya ko abanyeshuri bazatsinda neza bitewe n’uko bamaze iminsi bategurwa gukora ibizamini bitateguwe n’abarimu basanzwe babigisha, biri mu mujyo umwe n’ibya Leta.
Ati “Tumaze iminsi tubategura mu bihembwe byashize, mwabonye ko mukora ibizamini bidasanzwe, byateguwe ku rwego rw’igihugu, bibafasha kumenya neza gukora ikizamini kitateguwe na mwarimu ukwigisha kandi mwarabitsinze, niko n’ibizamini bya Leta biteguye. Mwebwe mufite amahirwe kuko abandi bazaga gukora ibizamini bya Leta basa n’aho batazi uko biba bimeze.”
Yabibukije ko bagomba gusoma amabwiriza agenga ikizamini kuko byagaragaye ko hari abatsindwa kubera ko batayakurikije uko bikwiye, bakareba umubare w’ibibazo, igihe bagomba kubikorera no kumenya aho bagomba guhitamo bagahitamo uko bikwiye no gukora ibizamini byose uko byateguwe mu kwirinda gutakaza amahirwe yo gukora ibizamini uko bikwiye.
Ati “Ndasaba abayobozi kubafasha, bakabarinda kugwa mu buriganya, gukopera. Hari abana batubwiye badafite uburere bwiza, igihe mugiye gukora ibizamini aho kugira ngo bakore ibyo bazi, bagasahaka kwiba. Gukopera, kwiba, uburiganya ni ibyaha bikomeye, bihanirwa n’amategeko.”
Dr Munyakazi yabifurije amahirwe mu bizamini bagiye gukora no guharanira gutsinda kugira ngo bashimishe abarezi n’ababyeyi babo, bishimira ko umwanya babatayeho utapfuye ubusa.
Ati “Ndizera ko muza gutsinda kugira ngo ababyeyi muzabaheshe ishema, abarezi banyu muzabashimishe ko mwize neza mukaba mutsinze, buri wese nyuma y’amanota azishimire kujya kuguhemba ko wamuhaye umusaruro w’amanota yagutumye.”
Abimpuhwe Antoinette wiga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko yiteguye neza ku buryo nta mpungenge cyangwa ubwoba ibizamini bimuteye.
Ati "Nagiye mu makayi yose kuva mu wa mbere ngenda nsubiramo ngo mbashe kwiyungura ubumenyi, ngera no mu bizamini bitandukanye twagiye dukora mbisubiramo, ubu niteguye neza kandi niteguye ko nzabitsinda."
REB igaragaza ko ahakorerwa ibizamini by’amashuri abanza hiyongereye, hava kuri 859 umwaka ushize ubu hakaba ari 893, bihwanye n’ubwiyongere bwa 4.1%, bikaba imbaraga Leta igenda ishyira mu burezi muri ya gahunda yo kugeza Uburezi kuri bose n’Uburezi budaheza.
Amafoto: Muhizi Serge



















TANGA IGITEKEREZO