Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yatangaje ko kudohoka bishobora kuba biri guterwa n’uko indembe n’abantu bandura Covid-19 bagabanutse muri rusange, bijyanye n’ibikorwa by’ikingira byashyizwemo imbaraga mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Yagize ati “Iyo urebye imibare y’abantu bafashwe badafite agapfukamunwa muri iyi minsi cyangwa barenze ku mabwiriza, ni abantu 61.680, birakwereka ko hari abantu badohotse cyangwa se bumva ko [ibyo kwirinda Covid-19] bitakibareba.”
Yakomeje avuga ko abafashwe mu masaha ya nyuma y’ingendo bagabanutse, ati “N’abafashwe nyuma y’amasaha y’ingendo ni 270, za moto hafi 600 [zarafashwe], abantu bafashwe basengera ahatemewe [kandi] batubahirije amabwiriza ya COVID-19 bagera muri 200.”
Uyu muyobozi yatanze inama zo kwirinda Covid-19, avuga ko icyorezo ntaho cyagiye ndetse ko ingamba zashyizweho zigomba kubahirizwa kugira ngo gitsindwe burundu, ari nabwo ibikorwa byose bizakomorerwa.
Yasabye kandi abatanga serivisi zirimo izakira abantu benshi kurushaho kwitwararika, bakagira uruhare mu kubahiriza amabwiriza abagenga no gushishikariza abantu kurushaho kwirinda Covid-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!