00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga ibihumbi 74 batangiye ibizaminingiro bya Leta bisoza ayisumbuye

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 3 June 2026 saa 11:56
Yasuwe :

Abanyeshuri barenga ibihumbi 74 bigaga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batangiye ibizaminingiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.

Ni ibizamini batangiye kuri uyu 3 Kamena 2026. Bizamara ibyumweru bitatu bikorerwa mu gihugu hose.

Gutangiza ikorwa ry’ibi bizamini ku rwego rw’igihugu byakozwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, ku ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Saint Joseph Integrated Technical College i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Iri shuri rizakoreramo abanyeshuri 180 bo mu bigo by’amashuri bitatu n’abandi bazwi nka ‘candidats libre’.

Mu gihugu hose ibyo bizamini bizamara ibyumweru bitatu bikorerwa ku bigo 854 bikorwe n’abanyeshuri 74.085 bose hamwe. Muri abo abagera kuri 70.504 ni abanyeshuri basanzwe, mu gihe abandi 3.581 ari abazwi nka ‘candidats libre’.

Abo banyeshuri babarizwa mu byiciro bitanu by’amashami yo mu mashuri yisumbuye harimo abiga mu mashuri nderabarezi (TTCs), abiga mu mashami rusange y’imyuga n’ubumenyingiro (TSS), abiga icungamutungo, abiga ubuforomo n’abandi biga amasomo yo mu burezi rusange ariko basabwa gukora imishinga ya siyansi.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko abanyeshuri bafitiwe icyizere cyo gutsinda ibyo bizamini neza kuko biteguye bihagije, ariko agaruka no ku kuba harashyizwe ingufu mu masomo y’ubumenyingiro ari gukorerwa n’ibizaminingiro.

Ati “Tubifurije amahirwe yo gutsinda ibizamini kandi nta mpamvu yo kubitinya bariteguye. Kwiga mu buryo ngiro ni ukwiga uko ibintu biteye ariko n’uko bishyirwa mu bikorwa. Iyo rero wize gutyo hakiyongeraho n’ikizamini ukagitsinda kiba kigaragaza ko ubizi neza iyo ugeze ku isoko ry’umurimo uhita utangira gukora akazi nta kundi gutinda.”

Umwe mu bagiye gukora ikizamini mu bijyanye n’ubwubatsi, Irakoze Djbril Shukuru yavuze ko yiteguye neza kuko bakoze imyitozongiro myinshi kandi ko yumva afite icyizere gihagije cyo gukora neza ibyo yize ku isoko ry’umurimo agiye kujyaho.

Umuyobozi ushinzwe Ibizamini mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Nzeyimana Jean Claude, yagaragaje ko uyu mwaka umwihariko urimo ari uko abanyeshuri biga amasomo ya siyansi mu burezi rusange, bahawe igihe gihagije cyo kuyitegura.

Ati “Ibizaminingiro bikorwa mu mashami ya siyansi ariyo Ibinyabuzima, Ubugenge n’Ubutabire, ubu bahawe ukwezi kose ko gutegura imishinga yabo kuko ubushize twari twabahaye iminsi mike. Ni igihe umunyeshuri akora umushinga we yitonze akawutegura uyu munsi baratangira kuyigaragaza.”

NESA igaragaza ko ibyo bizaminingiro byatangiye gukorwa amanota yabyo azasohoka muri Kanama 2026.

Ibindi bizamini bya Leta bitari ngiro byo bizatangira muri Nyakanga 2026. Abatangiye gukora uyu munsi bazakurikizaho ibizamini bisanzwe bisoza igihembwe ndetse bagume ku ishuri bazatahire rimwe n’abandi.

Abanyeshuri bagaragaje ko biteguye bihagije gukora ibizaminingiro bya Leta
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yatangije ikorwa ry'ibizaminingiro bya Leta bisoza amashuri yisumbuye
Ibikoresho byifashishwa mu bizaminingiro byari byateguwe
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko abanyeshuri bafitiwe icyizere cyo gutsinda ibyo bizamini neza kuko biteguye bihagije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages