Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri polisi y’igihugu ACP Theos Badege, yibukije abapolisi bakuru ko nta muntu ukwiriye kurenza iminsi itanu agifungiye kuri sitasiyo ya polisi atarashyikirizwa parike.
Abwira abapolisi bakuru 40 bari guhugurwa ku burenganzira bw’abafungirwa kuri sitasiyo za polisi batawe muri yombi n’ubugenzacyaha , Badege yongeye kwibutsa ko umuntu urengeje iminsi itanu atarashyikirizwa pariko aba ahohotewe.
Ati” Ntawe ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ugomba kuhamara iminsi irenze itanu kuko gufata no gufunga bidakozwe neza bigira ingaruka ku muntu ”
Badege yasabye abo bapolisi kwita cyane ku minsi ufunzwe yemerewe kumara kuri sitasiyo ya polisi, kumenya ko ibyo yinjiranye abisubijwe mu gihe asohotse, kumenya ko niba yahagejejwe arwaye azohererezwa imiti, guha uburenganzira ufunzwe akamenyesha nibura umuntu umwe wo mu muryango we ndetse no kumenya ko abona amafunguro amutunga n’ibindi.
Yavuze ko abarenza iyo misi bari bafungiye kuri za sitasiyo bakwiye kujya bashyikiriza ikibazo cyabo inzego zikuriye aho bafungiwe bakarenganurwa aho kwijujuta.
Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) rifatanije na polisi y’igihugu bari guhugura aba abapolisi bakuru 40 bo kuri sitasiyo za polisi bafunga abacyekwaho ibyaha kugira ngo bajye babikora bubahiriza uburenganzira bwa muntu..
Umuyobozi wa LAFAndrew Kananga yatangaje ko ayo mahugurwa yagenewe abapolisi 80 kandi agamije kubongerera ubushobozi.
Yagize ati” Ni amahugurwa yo kubongerera ubushobozi mu byo mu sanzwe mukora kugira ngo uburenganzira bwabo bantu baba bafunzwe kuri sitasiyo za polisi burusheho kubahirizwa”
Amahugurwa azamara iminsi itatu hongere hahugurwe abandi 40, abatanga amasomo harimo abakozi b’ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko ndetse na bapolisi.



















TANGA IGITEKEREZO