Uyu mugabo aregwa ko mu bihe bitandukanye yagiranaga amasezerano n’aba bantu yo kubagurira imodoka akanazikodesha nyuma ntiyubahirize amasezerano bagiranye.
Ibyaha aregwa birimo kugurisha ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate, ubuhemu, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Umwe mu bari abakozi be yabwiye IGIHE ko uretse abamurega kubariganya hashingiwe ku masezerano bagiye bagirana, n’abakozi be yabamburaga.
Ati “Nanjye nakoraga muri kiriya kigo cye, twarahoranaga kuko Kigali yose twarayirukankanaga amanywa n’ijoro. Mbonye uburyo yashwanaga n’abantu n’abansagaga mu kazi nkabihanganisha kandi nanjye hari amafaranga yanjye batarampa naje kuva mu kazi.”
“Byarangiye atwambuye nubwo hari n’abandi bantu yahemukiye. Twebwe wenda nk’abakozi si menshi yadutwaye ariko hari abandi yahemukiya akabatwara amafaranga menshi barimo n’abantu bazwi hano mu myidagaduro y’u Rwanda.”
Uyu kandi yavuze ko nubwo ibirego byatanzwe ari iby’abantu batandatu ariko hari abandi benshi bagiye bamburwa na Ndori Safaris bagahitamo gutuza kubera ubushiti bari basanzwe bafitanye na we.
Uyu wari umukozi we kandi yasobanuye ko yari amubereyemo amafaranga y’amezi atatu nubwo yanze kujya mu nkiko.
Hari undi wavuze ko yakoranaga bya hafi na Uwihanganye ariko ko yaje kumwambura amafaranga mu buryo bw’uburiganya.
Yavuze ko amaze igihe kinini agerageza nimero ye ya telefoni ariko ikaba idakunda gucamo cyangwa se ngo abe yayifata.
Yagize ati “Nakundaga kumuha amafaranga, nyuma y’igihe akayansubiza ariko ubwa nyuma nyamuha narategereje ko ayasubizwa ndaheba. Nyuma naje kumva amakuru ko hari abantu bamureze ko yabambuye.”
Umwe mu bamurega aheruka kubwira IGIHE ko yabizezaga kubatumiriza imodoka akaziha akazi kuko Ndoli Safaris ari sosiyete izwi mu byo gutwara abantu.
Yakomeje ati “Namuhaye miliyoni 17 Frw, imodoka yagera i Kigali nkamuha izindi miliyoni 13 Frw. Natanze ikirego muri RIB maze kumubura aho yakoreraga na telefone atayitaba. Numvise ko hari n’abandi yambuye."
Dosiye ya Uwihanganye yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha, nibwo buzagena niba igomba kuregerwa urukiko.
Ibyo Umuyobozi wa Ndoli Safaris aregwa bijya gusa n’ibiregwa Umuyobozi wa Tomtransfers na we wabwiraga abantu ko atumiza imodoka mu mahanga akanazikodesha.
Muri iyo mikoranire irimo amayeri bigoye gutahura ko harimo uburiganya, hari abaguze imodoka bazibonye ariko hari n’abishyuye ariko barategereza baraheba ari na ho havuye bimwe mu byaha Munyaneza akurikiranyweho.
Bikekwa ko Ndoli Safaris amaze kubona abantu batangiye kumwotsa igitutu bamwishyuza ashobora kuba yaratorotse, aho bivugwa ko ngo yagiye avuga ko agiye kurangura imodoka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!