Iryo tegeko rishya rigenga ibijyanye n’ikiruhuko cy’izabukuru, rivuga ko ubishinzwe azajya akora isuzuma byibura buri myaka itanu, hanyuma ibivuyemo bikaba ari byo bizajya bishingirwaho mu kureba niba amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru cyangwa imisanzu mu kwiteganyiriza yakwiyongera.
Nk’uko ingingo ya 16 y’iryo Tegeko ibivuga, aho iryo suzuma rizagaragaza ko hari ingaruka mbi ku bukungu, imisanzu iziyongera hagendewe kubivugwa n’ingingo ya 8 y’iritegeko, kandi na none hashingiwe ku bizaba byavuye muri iryo suzuma, amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru na yo aziyongera.
Iteka rya Perezida ni ryo rizajya ryerekana ibikwiye gukurikizwa mu gushyirwa mu bikorwa izo mpinduka zavuzwe hejuru.
N’ubwo izo mpinduka zakozwe kuri iryo tegeko zigaragara nk’izishoboka, bamwe mu bari kiruhuko cy’izabukuru bo ntibemeranya na ryo, kuko basanga bitapfa gushoboka ko amafaranga bahabwa yakongerwa.
Modeste Munyuzangabo, Perezida w’ihuriro nyarwanda ry’abari mu kiruhuko cy’izabukuru avuga ko iri Tegeko ridasobanura neza ibijyanye n’amafaranga agenerwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.
Yagize ati “Ese bizagenda gute abashinzwe umutungo w’ubwiteganyirize batawukoresheje neza? Isuzuma rishobora kubaho igihe cyose hadategerejwe imyaka itanu. Nk’uko mu bibona itegeko ntirigaragaza ikiziyongera ku mafaranga yahabwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru.”
Munyuzangabo n’abandi bari mu biruhuko by’izabukuru bakomeza basaba leta kongera amafaranga abagenerwa, kuko basanga ayo bahabwa adahagije ukurikije impinduka zigenda zigaragara uko imyaka ihita.
Mugihe ibiganiro mpaka ku mushinga w’iryo tegeko rishya byakomezaga mu Nteko Ishinga Amategeko, abari mu biruhuko by’izabukuru bakomeje gusaba cyane ko amafaranga abagenerwa yakwiyongera. Bavuze ko ayo bahabwa ari make cyane ndetse ko bamwe muri bo bafata kugera ku 5000 ku kwezi.
‘Ibihe byarahindutse, na Pansiyo ikwiye kujyana na byo’
Munyuzangabo ati “Abantu bakwiye kumva ko agaciro k’inzu twubatse tukiri urubyiruko ndetse dukora kahindutse, ese kuki batahindura amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru bagendeye ku bihe turimo? ibiri mu ngingo ya 16 ni amayeri yo kwanga kongera amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru kubera ko batigeze bavuga uko inyongera izaba ingana mu myaka runaka. Mu bihugu bimwe na bimwe amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru yiyongera buri myaka 2.”
Mugihe Munyuzangabo yinubira ko uburyo amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru yiyongera bitagaragara neza mu Itegeko, bamwe mu banyamategeko bo bavuga ko itegeko ryumvikana kandi rishyira mu gaciro.
Aganira na The New Times, Senateri Thérèse Kagoyire Bishagara, ukuriye komisiyo ya sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ari yo yakoze ubusesenguzi bw’umushinga w’itegeko rigenga ikiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko iri itegeko ari ingenzi cyane ko ryaje risubiza bimwe mu bibazo abantu babazaga.
izindi mpinduka zigaragara mu itegeko rishya rigenga ikiruhuko cy’izabukuru ni uko imyaka mike yo kujya muri icyo kiruhuko yavuye kuri 55 ikaba 60, ndetse n’igihe ntarengwa cy’imyaka 10 yatangwaga kugira ngo umuntu abe yamaze gusaba amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru cyakuweho, ndetse rikaba ririmo n’amabwiriza ajyanye no guteganyiriza izabukuru k’ubushake bitandukanye n’iyo ari ihame.
Inshamake y’itegeko
Imyaka mike yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru yavuye ku myaka 55 iba 60, gutanga imisanzu bikajya bikorwa buri kwezi aho kuba buri mezi ane.
Amafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru azajya abarwa hafashwe igiteranyo cy’ikigereranyo cy’umushahara w’amezi yose mu myaka itanu ya nyuma aho kuba imyaka itatu muri itanu.
Uburenganzira ku mafaranga y’ikiruhuko cy’izabukuru ntabwo bugifite igihe ntarengwa, kuko imyaka 10 yari isanzweho yakuweho.
itegeko kandi riteganya n’amabwiriza agenderwaho mu gusaba guteganyiriza ikiruhuko cy’izabukuru ku bushake.
Itegeko riteganya ko ushinzwe iby’ubwiteganyiriza azajya akora isuzuma byibura buri myaka itanu. Aho iryo suzuma rizagaragaza ko hari ingaruka mbi ku bukungu, imisanzu iziyongera hagendewe ku bivugwa mu Itegeko. Kandi na none hashingiwe ku bizaba byavuye muri iryo suzuma, amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru na yo ashobora kwiyongera.
Uburenganzira ku kuba umunyamuryango k’ubwiteganyirize bw’ihame bwahawe abikorera ariko batari hejuru y’imyaka 50.
Yashyizwe mu kinyarwanda na Mukaneza M.Ange



















TANGA IGITEKEREZO