Abarimu ba kaminuza basanga hakenewe amasomo ku mikoresherereze y’imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Iradukunda Regis
Kuya 12 Nyakanga 2020 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Abarimu bigisha muri kaminuza zo mu Rwanda basanga isomo ryigisha abanyeshuri gukoresha neza imbuga nkoranyambaga rikwiye kongerwa mu masomo bahabwa, kuko byagaragaye ko abenshi barangiza kwiga batazi kuzikoresha mu buryo buboneye kandi butanga umusaruro.

Imbuga nkoranyambaga zabaye ubuzima bwa benshi kuri ubu ndetse hari benshi zitunze bavanaho amaramuko. Icyakora, uko abazikoresha biyongera, niko n’abazikoresha nabi barushaho kuba benshi, nk’abazikoreraho ibyaha, abazishyiraho ibitari ngombwa n’ibindi.

Abarimu bigisha muri za Kaminuza bavuga ko babona hari abanyeshuri benshi barabaye imbata z’izi mbuga ku buryo bituma no mu ishuri badakurikira uko bikwiye.

Alex Nzamwita wigisha mu Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi, yavuze ko hari amakuru menshi y’ibihuha atambutswa ku mbuga nkoranyambaga abanyeshuri batamenya gutahura ukuri kwayo kandi mu by’ukuri hari uburyo bukoreshwa mu kuyahinyuza bagakwiye kumenya.

Yagize ati” Mbona iryo somo rikwiye kwigishwa kandi ni ngombwa cyane. Twe twanabiganiraho nk’abarimu. Hari uburyo butandukanye umuntu yakwifashisha mu gusuzuma no guhinyuza ukuri kw’amafoto ndetse n’inkuru bica kuri izi mbuga ariko ibyo abanyeshuri benshi ntibabizi. Ni ukuzikoresha biganirira gusa kugera n’ubwo umwarimu yigisha bazirangariyemo. Njye rero ntekereza ko rikenewe cyane.”

Mapendo Mindje, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yavuze ko imbuga nkoranyambaga zishobora kuba nziza zikoreshejwe neza zakoreshwa nabi zikaba mbi.

Ati “Igihugu cyacu kiri mu nzira y’impinduramatwara mu iterambere, gusa bamwe ntibabyumva muri uyu murongo. Ibyo batekereza rero babicisha ku mbuga nkoranyambaga bikayobya abandi. Abanyeshuri baramutse bigishijwe kuzikoresha neza, bafasha leta gushishikariza abo bantu kumva neza icyerekezo cy’igihugu.”

Umuyobozi wungirije w’Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi, Fr Dr Ntivuguruzwa Balthazar, na we yashimangiye ko hari imyitwarire ndetse n’imyumvire mibi bikwirakwizwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga kandi bikwiye guhinduka n’ubwo hari n’abazikoresha neza. Azigereranya n’inkota y’amujyi abiri.

Yagize ati “Abakora, abakoresha ndetse n’abashinzwe kuzamura ubushobozi bw’imbuga nkoranyambaga muri iki gihe, bakagombye kwiga iryo somo ku buryo bw’umwihariko. Impamvu ni uko imbuga nkoranyambaga ari nk’inkota y’amujyi abiri. Ni ukuvuga ubujyi butyaza ikiza, ariko n’ikibi kigenda mu mutima w’umuntu, byose bisigaye binyura kuri izo mbuga.”

Asanga ahubwo iri somo rikwiriye guhabwa abanyeshuri, na bo bakajya guhugura abatarageze nk’aho bageze, kuko we abona zarabaye nk’indorerwamo y’ubuzima bwa buri munsi.

Abashakashatsi batandukanye bagaragaza ko ingaruka ikomeye abanyeshuri bahura na yo bikomotse ku gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga, ari uko ntawe ukigira umwihariko, aho buri wese afata ibyemezo agendeye ku bitekerezo bya bagenzi be.

Kugeza ubu nta bushakashatsi bwerekana umubare w’abanyeshuri bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, gusa ikigo gikora ubushakashatsi ku bibazo byugarije isi cyo muri America “Pew Research Center” mu 2018 cyerekana ko 78% by’abanyeshuri ba kaminuza ku isi bamara umwanya munini bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Abarimu bigisha muri kaminuza zo mu Rwanda basanga abanyeshuri bakwiriye kwigisha imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .