00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu ba za kaminuza barasabwa kutihererana ubunararibonye bwabo

Yanditswe na

Jean Paul Kayitare

Kuya 17 March 2015 saa 09:29
Yasuwe :

Minisiteri y’uburezi irashishikariza abarimu ba za kaminuza gutanga ibitekerezo byabo mu itangazamakuru bakabigeza ku mbaga y’abaturage babasangiza ku bwenge bwabo.

Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba avuga ko nta mwarimu muri kaminuza wapfa kubona yatanze igitekerezo mu bitangazamakuru bisakaza amajwi, amashusho n’ibyandika .

Yagize ati “Usanga abantu benshi batanga ibitekerezo byabo ku maradiyo no ku mateleviziyo, ariko abarimu ntibabikora…”

Minisitiri w’Uburezi Prof. Silas Lwakabamba

Minisitiri Prof. Rwakabamba ashishikariza abarimu kujya kuri radiyo, na televiziyo gutanga ibitekerezo byabo byubaka Umunyarwanda, bakanandika inkuru mu binyamakuru, nyuma y’ akazi kabo ka buri munsi.

Yagize ati “ ibi ntibisaba ubushobozi ahubwo umuti ni ukwigirira icyizere, ntibumve ko hakenewe ubundi bufasha bwa guverinoma.”

Umwarimu wigisha ubukungu muri kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, Faustin Nsengiyumva, avuga ko nta munyamakuru uramwifashisha ngo amuhe ibitekerezo ku bukungu.

Ati “Kuri njye nsanga abanyamakuru ari bo bakwiye gufata iya mbere mu kudusaba gutanga ibitekerezo ku ngingo baba bateguye.”

Nsengiyumva akomeza avuga ko abarimu ba za kaminuza na bo nta cyatuma badatanga ibitekerezo byabo binyuze mu kiganiro n’abanyamakuru cyangwa bakandika inkuru zigatambutswa mu bitangazamakuru bitandukanye.

Benshi mu barimu ba za kaminuza bakunze gutanga ibitekerezo mu bitangazamakuru, ni abasanzwe bigisha itangazamakuru n’abafite aho bahurira na politiki.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages