Gahunda yo kubakira abarimu amacumbi yatangiye mu 2012, hagamijwe kugira ngo abakorera mu bice by’icyaro babone ahantu hiyubashye ho gucumbika kandi habereye mwarimu.
Gusa nk’uko bitangazwa na REB, aya macumbi yahabwaga abakiri ingaragu mu gihe abafite imiryango bo basabwaga gukodesha cyangwa gutaha mu miryango yabo.
Muri Nyakanga 2017, REB yatangazaga ko kuva uyu mushinga watangira hari hamaze kubakwa inzu 300 kandi zikoreshwa n’abakiri ingaragu.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée kuri uyu wa Gatandatu yabwiye TV1 ko iki kibazo bamaze kugishakira umuti aho n’abafite imiryango bazajya bahabwa amacumbi.
Yagize ati “Ndabivuga bitewe n’uko mu myaka yashize ariya macumbi yacumbikiraga abakiri ingaragu, kandi biranashoboka ko ushobora gukenera aho ucumbika kandi ufite umuryango.”
“Kandi burya iyo umwarimu yigisha afite umuryango birumvikana ko n’abana be baba biga ahongaho iyo bakiri bato, buriya n’umusaruro aba atanga uriyongera na kwa kuba aba mu kigo cyangwa akurikirana ubuzima bw’ikigo biba ari byiza kurusha uvuga ati umuryango wanjye uri kure. Mu by’ukuri kugira icumbi hafi y’ishuri ni ibintu bitanga umusaruro mu burezi.”
Dr Ndayambaje ntabwo atangaza umubare w’amacumbi amaze kubakirwa abafite imiryango, ariko avuga ko muri iki gihe uhereye ku macumbi ari kugenda yubakwa mu midugudu y’icyitegererezo ari kuba afite ubushobozi bwo kwakira umwarimu ufite umuryango.
Yakomeje agira ati “Amacumbi yubatswe mu myaka yashize yari ay’ingaragu ariko amacumbi yubakwa ubu cyane cyane duhereye ku zubakwa mu midugudu y’icyitegererezo (IDP model village), icumbi rihubakwa ni irishobora kwakira umurezi ufite umuryango.”
Ingamba zo gufasha mwarimu mu mibereho mu rwego rwo kugira ngo umusaruro w’ibyo akora wiyongere zigenda zifatwa umunsi ku munsi, aho mu hashyizweho gahunda ya Girinka mwarimu ihabwa abarimu b’indashyikirwa.
Ni muri urwo rwego kandi Guverinoma iherutse kongera 10% by’umushahara w’abigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.



















TANGA IGITEKEREZO