00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu bahangayikishijwe n’abanyeshuri barangarira muri telefoni mu gihe cy’amasomo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 16 March 2015 saa 02:52
Yasuwe :

Bamwe mu barimu bavuga ko babangamiwe n’abanyeshuri bigisha bakoresha telefoni mu gihe cy’amasomo bikababangamira mu myigishirize.

Aba barezi n’abanyeshuri ubwabo bemeza ko muri iyi minsi 90% by’abanyeshuri cyane cyane abiga bataha bazana amatelefoni mu ishuri, umwalimu arimo kwigisha.
Bavuga ko abigana telefoni benshi barangarira ikoranabuhanga rya Facebook, na Whatsapp.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Olivier Rwamukwaya

Abaganiriye na IGIHE batashatse ko amazina yabo agaragazwa mu itangazamakuru banenze ababyeyi bemerera abana kujya ku ishuri batabatse amatelefoni,bakongeraho ko n’abarezi ubwabo badohotse ku mabwiriza abuza abanyeshuri gukoresha amatelefoni ku ishuri.

Umwe muri bo yagize ati’’ ababyeyi baramutse babyuka mu gitondo bakaka umwana telefoni ntiyayijyana,biratangaje kubona urimo kwigisha ukabona umwana yibereye kuri za Whatsapp na Facebook aganira n’inshuti ze,gusa ntitwahakana ko n’abarezi tutabifitemo uruhare kuko abenshi turazibaka tukazibasubiza, ibi bituma babona ko n’ubutaha azongera akayisubizwa.’’

Abanyeshuri nabo bavuga ko babona bisa n’ibyemewe kuzigana ariko bibagiraho ingaruka ku musaruro w’amanota babona. Bashinja abarezi kudashyiramo igitsure igihe hari ufatanywe telefoni.

Ni kenshi iki kibazo cyakemuzwaga kwaka abanyeshuri amatelefoni ngendanwa akazatezwa cyamunara cyangwa akamenwa,ariko Minisiteri y’uburezi(MINEDUC), isanga hari uko abayobozi bw’ikigo bwakemura ikoreshwa ry’amatelefoni mu bigo bayoboye.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye Olivier Rwamukwaya, avuga ko batahagarika ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi ahubwo ko hakwiye kubaho umurongo ngenderwaho wo gukoresha amatelefoni bitabangamiye imyigishirize.

Yagize ati’’Ikoranabuhanga n’itumanaho ni ikintu cy’ingenzi mu burezi,ntitwabuza abanyeshuri kurikoresha,ariko abayobozi b’ibigo abanyeshuri bigaho bataha bagomba gushyiraho uburyo bwo kuzibikira abana bemeye kuzigaragariza ikigo,bakazibasubiza batashye,abiga baba mu kigo bashyiriweho telefoni rusange ibafasha gutumanaho n’ababyeyi babo’’.

MINEDUC ibona ikibazo cy’abanyeshuri bigana amatelefoni nk’intege nke z’abayobozi bashinzwe imyitwarire mu bigo by’amashuri,k uko baba bananiwe gushyiraho umurongo uboneye wo gukoresha telefoni hatabangamiwe amasomo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages