00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarimu barasaba isoko rijyanye n’umushahara wabo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 6 October 2013 saa 11:47
Yasuwe :

Abarimu n’ubwo bashima byinshi Leta imaze kubakorera, barifuza ko bashyirirwaho isoko rijyanye n’umushahara wabo, bakajya barihahiramo bakishyura ku mushahara w’ukwezi bakifashishije Umwarimu SACCO.
Ibi abarimu babigarutseho ubwo bizihizaga umunsi wahariwe umwarimu,ku wa 5 Ukwakira 2013, mu karere ka Gasabo bakaba barahuriye ku rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru II, mu byifuzo batanze harimo ko bafashwa kubora isoko ryo guhahiramo “Mwarimu Shop”, bakajya bishyura ku mushahara w’ukwezi. (…)

Abarimu n’ubwo bashima byinshi Leta imaze kubakorera, barifuza ko bashyirirwaho isoko rijyanye n’umushahara wabo, bakajya barihahiramo bakishyura ku mushahara w’ukwezi bakifashishije Umwarimu SACCO.

Ibi abarimu babigarutseho ubwo bizihizaga umunsi wahariwe umwarimu,ku wa 5 Ukwakira 2013, mu karere ka Gasabo bakaba barahuriye ku rwunge rw’amashuri rwa Kacyiru II, mu byifuzo batanze harimo ko bafashwa kubora isoko ryo guhahiramo “Mwarimu Shop”, bakajya bishyura ku mushahara w’ukwezi.

Siniremera Juliette, umwarimukazi kuri GS Kacyiru II, aganira n’itangazamakuru yavuze ko yishimira kuba umwarimu, kuko umwuga akora umuhesha agaciro kandi yishimira gutanga ubumenyi n’uburere. Yagize ati “Ntitwabura gushimira Leta y’u Rwanda izirikana umwarimu, ikaba yaraduhaye Umwarimu Sacco. Iyi banki yacu idufasha kwikorera imishinga mito idufasha kubaho nyuma y’imishahara duhembwa. Turasaba Minisiteri y’uburezi ko yatekereza uburyo abarimu bashyirirwaho isoko ryihariye twahahiramo ku biciro biri hasi, tukajya twishyura ku kwezi.”

Tumukunde Hope, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage wifatanyije n’abarimu ba GS Kacyiru II, yibukije abarimu ko umurimo bakora, uwashaka kubaha igihembo bitamworohera, kuko kurera ari umurimo usaba ubwitange.

Yagize ati “Umuntu utanga ubumenyi nta gihembo ubona wamuha uretse ishimwe no kuzirikana ukamuha agaciro akwiye, dore ko igihe kinini abana bacu baba bari mu maboko ye.”

Umurenge wa Kacyiru wabereyemo umunsi mukuru wa mwarimu ufite ibigo by’amashuri 18 byigishamo abarimu 291.

Uyu munsi wasojwe n’ubusabane bw’ abarimu n’abanyeshuri bahagarariye abandi.

Siniremera Juliette Umwarimukazi muri GS Kacyiru II
Madame Tumukunde Hope, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yifatanyije n'abarimu ba Kacyiru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages